Isomo bakuye ku mateka rizatuma baharanira ko Jenoside itazasubira
Abagize Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu kagari ka Rukiri ya II mu murenge wa Remera mu mujyi wa Kigali, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera.
Nzaramba Jean Claude Umuhuzabikorwa w’Inama y’urubyiruko avuga ko urwo rubyiruko rwavuze ko amateka bigiye kuri urwo rwibutso agiye gutuma bakangurira abandi guhora baharanira ko Jenoside itazongera ukundi, maze baharanire kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Ayo mateka ngo abereye isomo rikomeye urubyiruko rw’akagari ka Rukiri ya II mu murenge wa Remera, ndetse ngo atumye bagiye kuyaheraho bigisha abandi batarayamenya cyangwa bayashidikanyaho
Ati “Twabonye amateka, amasomo tuhakuye ntabwo tuyasiga hano ahubwo tugiye kuyaheraho twigishe urubyiruko, maze twese duharanire ko jenoside itazasubira.â€
Mbere ya Jenoside mu karere ka Bugesera, nk’uko byasobanuriwe urwo rubyiruko ubwo rwageraga ku rwibutso rwa jenoside rwa Ntarama, ngo hari haratujwe abatutsi mu rwego rwo kubaherereza uruhande rumwe rw’igihugu, ngo bazabone uko bicwa urusorongo, abarokotse bazicwe n’inyamaswa z’inkazi cyangwa isazi ya tsé tsé byahabaga. Iyo politiki ngo yatangiye ku gihe cy’ubukoloni ariko na none ishyigikirwa n’ubutegetsi bwakurikiye ubukoloni kugeza ubwo Jenoside ibaye muri Mata 1994, n’ubwo mu Bugesera Jenoside yagiye ihakorerwa igerageza kenshi.
Ku itariki ya 7 Mata 1994, Jenoside yahise itangira kuko abicanyi bari barabitojwe, ari na yo yatumye muri Ntarama honyine hagwa abatutsi benshi, haba mu rufunzo rukikije Ntarama, mu migezi y’Akanyaru n’Akagera, ndetse no ku rusengero rwa santarali ya Ntarama ari na rwo rwahinduwemo urwibutso rwa Jenoside.
Mu mpanuro Karamba Emmanuel, uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Remera yahaye urwo rubyiruko bamaze gusura urwibutso rwa Ntarama, yavuze ko urubyiruko rugomba kumva kimwe ibibazo Jenoside yasize kugira ngo babashe kubaka igihugu, aho bazasangira ibyiza biri imbere.
Urwo rubyiruko rwateye inkunga y’amafaranga 50.000 y’u Rwanda urwibutso rwa ntarama. Rwanateye inkunga y’ibiribwa umupfakazi wa Jenoside utishoboye wo mu kagari ka Cyugaro mu murenge wa Ntarama Murekatete Chantal, wanarokokeye muri uwo murenge.