Abakoresheje nabi umutungo wa Leta bazakurikiranwa
Minisitiri
w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yatangaje ko abayobozi b’ibigo
byose byarebwaga na raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta
banyereje cyangwa bakoresheje nabi imari ya Leta bagomba kubyishyura.
Mu
nama yatumije tariki 02/12/2011, Minisitiri Habumuremyi yatangaje ko
Uwo bizagaragaraho ko yakoresheje bidakwiye umutungo wa Leta
bizamugiraho ingaruka mbi.
Yavuze
ko nyuma y’inama hagomba gutangira gukurikirana imitungo yabuze
hagamijwe kuyigarura. Yasabye ko buri mezi atatu hajya hakorwa raporo
ku bimaze kugaruzwa.
Minisitiri
Habumuremyi yashinze Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta
gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano byasabiwe abayobozi
b’ibigo bitandukanye. Minisiteri ikazatanga raporo ya nyuma
bitarenze ukwezi kwa Mbere 2012.
Izi
ngamba zifashwe nyuma y’uko akanama k’abadepite gashinzwe
gukurikirana uburyo imari ya Leta yakoreshejwe kamaze iminsi gasaba
abayobozi b’ibigo bya Leta ibisobanuro kuri raporo y’umugenzuzi
w’imari ya Leta.
Emmanuel
N. Hitimana