Ngoma: Governor w’intara y’i burasirazuba arashima ubufatanye bw’abaturage mu kubakira abacitse ku icumu batishoboye
Governor w’ intara y’ Iburasirazuba Uwamariya Odette arashima uburyo igikorwa cyo kubakira abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye bo mu murenge wa kazo kitabiriwe.
Iki gikorwa cyo kubakira imiryango itatu y’abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi  mu 1994 cyabaye mu muganda wo kuri uyu wa 03/05/2012 aho umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba yashimiye uburyo cyitabiriwe n’abaturage benshi.
Abubakiwe ni abapfakazi ba jenocide batatu baba muri AVEGA (ishyirahamwe ry’abapfakazi ba genocide yakorewe abatutsi yo mu 1994) bo mu tugari twa Birenga na Karama two mu murenge wa Kazo.
Imiryangi itatu yose  bari bahuriye ku kibazo cyo kugira amazu ashaje agiye kubagwaho kuko babuze ubushobozi bwo kuyasana.
Umwe muri aba bubakiwe ubana n’abana batanu witwa Ntibahose Augusta   ,mu ijambo rye yashimiye AVEGA yo yakozeubuvugizi ndetse ikanabafasha mu bintu bitandukanye none ngo bakaba bagenda biyubaka.
Mu isura y’ ibyishimo byagaragara ku maso ye  yagize atiâ€Harakabaho abantu nkamwe,kandi AVGA izahoreho .Njye niberaga mu bibazo none ngize icyizere kuko hari abanyitaho .nkubu nari nziko bari buvugurure akazu nabagamo kagiye kungwaho none bahisemo kuyubaka bundi bushya bakayigira nshya nikoko hari abatuzirikana.â€
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa AVEGA mu Rwanda Kayirere Odette yashimiye abaje mu muganda ngo bubakire bariya baturage  batishoboye  maze atangaza ko AVEGA icyo ishaka aruko nta munyamuryango  wabaho yigunze kubera ibibazo.Yakanguriye abari aho kugira umuco mwiza wo gufatanya no gutabarana.
Yabivuzemuri aya magamboâ€Nudafite amafaranga cyangwa amabati yo gutanga afite amaboko kandi nayo ni inkunga ikomeye nkuko mubyiboneye mugikorwa tuvuyemo.â€
Kuko igikorwa cy’umuganda kitakubaka inzu ngo ihite irangira AVEGA yatanze amafaranga Miliyoni imwe n’ibihumbi 200 byo gukomeza iki gikorwa cyo kubakira imiryango itatu cyatangijwe ndetse n’intara y’uburasirazuba nayo itanga Cheque y’amafaranga ibihumbi 600 y’urwanda yo gushyikira iki gikorwa.Umuyobozi w’intara yavuzeko ubuyobozi buzakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ iki gikorwa.