Gisagara: Hagiye gukorwa ikarita suzuma mikorere
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi mu Karere ka Gisagara hagiye gukorwa ubushakashatsi bushingiye ku ikarita suzuma mikorere (Community Score Card Aproach ) bugamije gusuzuma uko abaturage bakira serivisi bahabwa n’ababayobora.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gisagara mu nama y’umunsi umwe yateranye kuwa 27/04/2012 mu Cyumba cy’inama cy’Ababikira b’Abizeramariya. Iyi nama yari yatumiwemo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari twose, Imboni za CARE INTERNATIONAL ari nabo bazafasha mu gukora ubwo bushakashatsi kuko ngo bamaze guhugurwa ku ikarita suzuma mikorere izakorwa aho abaturage bazajya batanga amakuru bazasabwa n’Imboni kandi bagatanga n’ibitekerezo ku bitagenda neza kugira ngo bibe byashingirwaho mu kubikosora cyangwa kongera imbaraga mu bishimwa kugira ngo bitazasubira inyuma.
Ikizatuma iyi karita ikorwa nk’uko imboni za Care International zibivuga, ni uko hari igihe abayobozi bavunika bakora bibwira ko bakorera abaturage nyamara ugasanga bo batabyishimiye.   Ni muri uru rwego hazakorwa iyi karita kugira ngo abaturage ba Gisagara bagire urubuga rwo kuvugiramo uko babona akazi kabakorerwa.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basabwe gukora ubukangurambaga bagasobanurira abaturage icyo ubwo bushakashatsi bugamije kugira ngo bazatange amakuru y’ukuri kuko aribo bifitiye akamaro. Ikindi ngo iyi karita izajya ikorwa n’umuntu usanzwe uzi ibikorwa muri ako gace mu rwego rwo gufasha ubucukumbuzi ku bibazo byose byahagaragara.
Imboni zasabye ko muri buri Kagari kamwe ku Murenge hatangizwa ikarita suzuma mikorere kuko babona ngo yafasha gusuzuma no kurandura burundu ihohoterwa na ruswa.
Iyi karita nikorwa bizaba ari ubwa mbere izaba ikozwe mu Ntara y’Amajyepfo.