Abayobozi b’utugari two mu burengerazuba barasbwa guharanira gusiga ibigwi
Abayobozi b’utugari two mu ntara y’iburengerazuba barasabwa guharanira gusiga ibigwi aho bayobora n’aho bazayobora kuko aribyo biranga umuyobozi nyawe.
Ubwo hatangizwaga itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu ntara y’iburengerazuba tariki ya 02/05/2012, i Nkumba mu karere ka Burera, Bakusi Alphonse waruhagarariye komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yabwiye izo ntore ko zigomba gushyira umurava mu kazi kabo kugira ngo zizasige izina aho ziyobora n’aho zizayobora.
Yakomeje azisaba gukurikirana neza amasomo bazahabwa muri iryo torero kuko azabafasha kwiyubaka ubwabo ndetse akanabafasha no mu mirimo bashinzwe yo kuyobora neza inzego z’ibanze kandi akaba nta rindi shuri bayigamo.
Agira ati “(mu itorero) niho twese, mubyo twize binyuranye, mu byo twaciyemo binyuranye, duhurira tukongera tukagaruka kubo turibo bamwe nk’abanyarwanda, twumva neza aho tuvuye, twumva neza aho tugana, kurema neza uko tuhagana, kandi turi kumwe kandi vuba. Ibyo rero nta rindi shuri mubyigamoâ€.
Bakusi yabwiye intore z’abayobozi b’utugari two mu ntara y’iburengerazuba ko ubumenyi bwose bwo mu ishuri ntacyo bwaba bumaze butujujwe n’uburere mboneragihu.
Yagize ati “Ubumenyi bwose nyobokashuri iyo butujujwe n’uburere mbonera gihugu, niho abantu bajyaho ugasanga batandukanye cyaneâ€. Yakomeje avuga ko itorero ariryo nzira izabafasha kwihutisha iterambere mu bo bayobora.
Itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bo mu ntara y’iburengerazuba niryo ryabimburiye ayandi y’abo mu zindi ntara zo mu Rwanda n’umujyi wa Kigali. Ryatangiye tariki ya 29/04/2012 rikazasozwa tariki ya 09/05/2012. Rikaba riteraniye mo abayobozi b’utugari bagera kuri 519 muri 538 bayobora utugari twose two mu ntara y’iburengerazuba.
Itorero ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Rwanda hose rizarangira tariki ya 28/06/2012.