Nyagatare: Mu Murenge wa Matimba bashyinguye umubiri w’umuntu wazize Jenoside
Kuri uyu wa 3 Mata 2012, mu Murenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare bashyinguye mu cyubahiro umubiri w’umuntu wazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu rwibutso rwa Jenoside rwa Rwentanga ruri mu Kagari ka Rwentanga.
Uyu mubiri washyinguwe uyu munsi wari warabonetse mbere y’icyunamo ntushobore gushingurwa mu cyumweru cyo kwibuka kubera ko bari bagikora iperereza ku cyaba cyarateye urupfu rw’uwo muntu. Gusa mu muhango wo kumushyingura wari witabiriwe n’abaturage basaga magana abiri bo mu Murenge wa Matimba, ababonye uwo mubiri bavuga ko bawubonye bacukura imirwanya suri.
Abo baturage bavuga ko ikimenyetso kigaragaza ko umubiri bashyinguye ari uw’umuntu wazize Jenoside ari uko watoraguwe mu isambu y’umuryango wahigwaga mu gihe cya Jenoside. Abo baturage bavuga kandi ko muri uwo muryango hapfuye abantu babiri cyakora bakaza gushobora kubona umubiri umwe washyinguye mu cyubahire mu myaka ishize. Ibyo rero ngo byatumye badashidikanya ku kuba umubiri bari babonye ari uwo bari barabuze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred Atuhe, wari witabiriye umuhango wo gushyingura uwo mubiri mu cyubahiro yasabye abaturage bari baraho gukomeza gushakisha no kugaragaza aho imibiri y’abazize Jenoside iherereye. Mayor Sabiti yagize ati “ Turabasaba ko mwakomeza gushakisha no kugaragaza imibiri y’abacu bazize Jenoside kugira ngo tubabashyingure mu cyubahiro kuko ari bwo buryo buboneye bwo gufata abacitse ku icumu mu mugongo.â€