Ngoma: Ntiborohewe no kuzahigura umuhigo bahize wo kubaka bio-gaz
Mugihe hasigaye igihe gito kitageze ku kwezi ngo hatangire kugaragazwa ibyagezweho mu mihigo y’ uturere  mu mwaka 2011-2012 ,umuhigo wa bio-gaz zirenga 200 akarere ka Ngoma kari kahize biracyagaragara ko bigoye kuwuhigura.
Uku kudahigura imihigo neza kw’akarere ka Ngoma abagatuye babona impamvu zitandukanye zituma ndetse aka karere kataza mu turere twa mbere mu gihugu.
Uwitwa Kamanzi we avuga ko impamvu imihigo imwe n’imwe itagerwaho ari uko akarere gahiga ibintu kadashoboye mbese ugasanga wagirango bahiga kugirango bashimishe impapuro kurusha uko baba bayishyira mu bikorwa.
Uyu mugabo yatanze urugero avuga ko umuhigo akarere ka Ngoma kahize wo kubaka bio-gaz 250 ari mwinshi cayne kurusha uko wagerwaho bityo akaba asaba ko bajya bahiga ibyo bazageraho.
Ikindi kigaragazwa na bamwe mu batuye aka karere ngo ni ukutamenya imihigo aho ngo usanga hari n’abantu baba bagomba gushyira mu bikorwa imihigo ariko ugasanga batayizi .
Ku kibazo cya bio-gaz naho igeze ishyirwa mu bikorwa nkuko byagaragaye imirenge myinshi igize aka karere ku mashyiga ya bio-gaz 15 buri murenge wari wahize ,ahenshi kugeza ubu bamaze kubaka ebyiri gusa hari ni imirenge itari mike itararangiza n’ishyiga na rimwe.
Ibi byatumye mu nama njyanama y’akarere ka Ngoma yateranye kuri uyu wa 02/05/2012 ifata umwanzuro ko iyi gahunda igiye kwihutishwa no gushyirwamo ingufu kugirango itazagira ingaruka ku kwesa imihigo y’ akarere.
Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe harimo izuko hari aho bio-gaz zubatswe maze zihita zipfa maze n’abatekinisiye ntibongera kuza kuzikora bityo bituma n’abari basigaye batabyitabira.Ikindi kibazo ngo ni abatekinisiye bubaka izi bio-gaz ngo badakora neza kuko ngo n’ababyifuza babategereza amezi n’amezi .
Kukibazo cy’uko ngo akarere gahiga ibyo kadashoboye umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myizay’abaturage Kirenge Providence yasubije ko bahiga byinshi kugirango icyo bakoze kigaragare.
Akarere ka Ngoma gaherutse kuba akambere mu kubaka bio-gaz nyinshi. Mugihe hadasigaye igihe kigeze ku kwezi ngo hatangire hahigurwe imihigo bio-gaz mu karere ka Ngoma iracyari kuri 30%. Mu mihigo y’umwaka ushize ngoma yari yabaye iya 19.