Ikorwa rya firimi ku bikorwa byagezweho n’intore ryatangiriye i Rulindo
Kuri uyu wa gatanu tariki 04/05/2012, mu karere ka Rulindo hatangiriye igikorwa cyo gufata amashusho ya firimi izagaragaza ibyagezweho n’intore mu gihugu cyose.
Nk’uko bitangazwa na Rutayisire Tharcisse, umukozi mu rwego rw’imiyoborere myiza i Rulindo, ngo haratoranywa ibikorwa bitatu by’indashyikirwa muri buri karere, ba nyirabyo nabo bagahabwa ijambo.
Ati: “Muri Rulindo basuye abaturage bari kuranyiza Imanza z’imitungo ya gacaca I Shyorongi, basura abagabo bahisemo kuboneza urubyaro I Kinihira ndetse n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu murenge wa Buyogaâ€.
Karasira Venuste uyoboye igikorwa cyo gukora iyi firimi, avuga ko mu gihe kingana n’ukwezi n’igice iyi firimi ishobora kuzaba yarangiye igatangira ikerekwanwa.
Ati: “ibikorwa byo gufata amashusho bizadutwara iminsi 15, maze ibyo gutunganya amashusho bizamare nabyo igihe kingana n’ukweziâ€.
Avuga kandi ko izi firimi ziri mu bwoko bw’izitwa ‘Filme Documentaire’ hakazakorwa firimi imwe muri buri ntara ikazajya iba ifite igihe kiri hagati y’iminota 26 na 28.