Ku nshuro ya mbere INILAK Nyanza Campus igiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Nyuma y’imyaka itatu rifunguye imiryango mu karere ka Nyanza, ishuli rikuru ryigenga ry’abadivantiste rya Kigali (INILAK) rigiye kwifatanya n’abandi Banyarwanda bose mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 uzaba kuri iki cyumweru tariki 06/05/2012 ku cyicaro cy’iryo shuli.
Icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda cyateguwe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’ishuli n’umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside ( AERG/INILAK NyanzaCampus).
Kuva iri shuli ryatangira mu mwaka wa 2010 bizaba ari ubwa mbere habereye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda biteguwe n’iryo shuli.
Mu gihe iminsi isigaye ibarirwa ku ntoki ngo bunamire kandi bibuke ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda imirimo imwe n’imwe ijyanye n’imyiteguro y’uwo munsi irarimbanije; nk’uko ubuyobozi bw’ishuli na AERGINILAK NyanzaCampus bahuriye kuri iki gikorwa babivuga.
Babisobanura batya: “Ubwo tuzaba twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rwaINILAK NyanzaCampus turateganya kuzakira abantu benshi bagezweho n’ubutumire bwacu bakemera kuzaza kwifatanya natweâ€
Ubuyobozi bw’ishuli ryaINILAK NyanzaCampus buvuga ko bwatumiye inzego zose yaba mu bari mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta, abikorera ku giti cyabo, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi.
Abanyeshuli biga muriINILAK NyanzaCampus bose yaba abiga ku manywa na ninjoro batumiwe muri uwo muhango wokwibuka kunshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kuko igikorwa ari icyabo.
Tariki 5 Gicurasi hazaba umugoroba w’ijoro ryo kwibuka usabwa nawo kuzitabirwa nk’uko Gashema Janvier uhagarariye umuryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu rya Jenoside muri INILAK Nyanza campus abitangaza.