Musenyeri Mbonyintege arasaba imfungwa za gereza ya Mpanga kwirega no kwemera ibyaha
Umushumba wa diyoseze Gatorika ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege mu gitambo cya misa yatuye kuri iki cyumweru tariki 6/05/2012 muri gereza ya Mpanga yasabye imfungwa zaho kwirega no kwemera icyaha.
Nyuma y’icyo gitambo cya misa abagororwa bagera kuri 200 biyemeje kwirega no kwicuza ibyaha bakoze bagahabwa isakaramentu rya Batisimu cyangwa kugarukira Imana mu idini rya kiliziya gatorika.
Musenyeri Mbonyintege yabahaye ubutumwa bwibanze ku kubagaragariza ko Imana ibakunda kimwe n’abandi bantu badafunze.
Yagize ati: “ Iyo umuntu atazi Imana akibera mu buzima bwa gipagani aba ari umucakara w’icyahaâ€.
Ashingiye ku nyigisho y’ijambo ry’Imana yasabye abandi bakinagiye imitima kwemera bagahinduka bakaba ibyaremwe bishya biyunga n’Imana n’abantu.
Yibibukije kandi ko bagomba gukundana bakirinda ikintu cyose cyabasubiza mu byaha byatuma baca ukubiri n’ugushaka kw’Imana.
Gato Sano Alexi, umuyobozi wa gereza ya Mpanga yavuze ko gutura igitambo cya misa muri iyo gereza bifasha imfugwa zaho kugira ubutwari bwo kwemera kwicuza ibyaha bakoze. Asanga ibitambo bya misa byakozwe mu myaka yashize byaragiye bitanga umusaruro mu kongera umubare w’abemeye kwirega no kwicuza ibyaha bakoze.
Iki gitambo cya misa cyabaye muri gereza ya Mpanga gikorwa buri mwaka hagamijwe guha abagororwa bahafungiye inyigisho y’isanamitima ibafasha mu kwemera kwirega no kwemera ibyaha.