Nyanza: Imirimo y’inyubako z’utugali irakataje
Imirimo yo kubaka ibiro by’utugali mu mirenge inyuranye igize akarere ka Nyanza irakataje, kugira ngo barebe ko mbere y’uko ukwezi kwa Kamena 2012 kugera aka karere kuzabe kabyujuje.
Mu murenge wa Ntyazo ni hamwe mu mirenge 10 igize akarere ka Nyanza hamaze kuzamurwa inyubako z’ibiro by’utugali 4 nk’uko Mbarubukeye Vedaste umunyamabanga Nshingwabikorwa y’umurenge wa Ntyazo abivuga.
Akomeza avuga ko bimwe mu biro by’utugali birimo kubakwa muri uwo murenge ari  ibya Kagunga, cyotamakara, Bugali na Katarara.
Ibyo biro by’utugali byubakwa ku nkunga y’abaturage noneho inkunga y’akarere ikaza ibunganira mu bikorwa by’isakaro.  Umuyobozi w’umurenge wa Ntyazo Mbarubukeye Vedaste avuga ko ibyo biro by’utugali nibimara kuzura bizatuma serivisi ihatangirwa irushaho kwihutaâ€.
Yagize ati: “Hari ubwo usanga imvura igwa ikabanyagira kuko bamwe bakorera
ahantu hatameze nezaâ€.
Ubu buryo bwo kwishakamo ubushobozi abaturage bakiyubakira ibiro by’ubuyobozi bwabo aho bwahereye bamaze gukemura ikibazo cyaho gukorera nk’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Ntyazo bubivuga.
Bamwe mu baturage nabo bavuga ko iyo ibiro by’ubuyobozi bwabo bisa neza aba ari ishema kuri bo ndetse no ku muyobozi ibyicayemo.