Burera: Abaturage barasabwa guharanira ishema ryo kuba ikigega cy’u Rwanda
Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba abaturage bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera guhinga neza kugira ngo bakomeze baharanire ishema ryo kuba ikigega cy’igihugu batanga umusanzu ukwiriye.
Bosenibamwe Aimé ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Cyanika tariki ya 03/05/2012 yavuze ko intara y’amajyarugu ifatwa nk’ikigega cy’u Rwanda kuko ariyo iza ku mwanya wa mbere mu kurwanya ubukene mu Rwanda.
Mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Burera niko kera cyane nk’uko akomeza bisobanura.
Mu turere twose tugize intara y’amajyaruguru akarere ka Burera niko kabimburiye utundi kohereza ibihingwa bitandukanye mu mahanga nk’uko Guverineri w’intara y’amajyaruguru abihyamya.
Agira ati “ubu umusaruro wanyu (akarere ka Burera) w’ibishyimbo, w’ibigori urajya Kisoro (Uganda), urajya Kampala… ibirayi byanyu bijya i Burundi byakomeje biri kujya Malawi…â€.
Yakomeje asaba abaturage bo mu murenge wa Cyanika kongera imbaraga kugira ngo ubuhinzi bwabo bukomeze butere imbere, bahaze u Rwanda ndetse banakomeze basagurire amahanga.
Ati “byaba kugabanya inzara, byaba kongera umusaruro, byaba kongera ibihingwa bijya mu mahanga ni twebwe guverinoma y’u Rwanda ihanze amaso, baturage ba Cyanika, banyaburera, baturage b’intara y’anajyaruguruâ€.
Guverineri Bosebibamwe avuga ko kuba abaturage bo mu karere ka Burera muri rusange babona umusaruro ushimishije ari uko bahuje ubutaka neza.
Abaturage batuye mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika bazwi ho guhinga bakagira umusaruro mwinshi w’ibihingwa bitandukanye birimo ibirayi ndetse n’ibishyimbo. Ako gace gaherereye munsi y’ikirunga cya Muhabura. Abenshi mu baturage bahatuye batunzwe n’ubuhinzi.
Mu karere ka Burera hatoranyijwe guhingwa Ibirayi, ibigori, ibishyimbo ndetse n’ingano.