Kirehe-Kirehe bashyizeho icyumweru cyo kwishyuza ifumbire
Nyuma yaho bigaragariye ko mu karere ka Kirehe uburyo abaturage bishyura ifumbire babigendamo biguruntege ubu aka karere kafashe ingamba zo gushyiraho icyumweru cyo kubakangurira kwishyura ifumbire.
Nk’uko abashinzwe ubuhinzi mu mirenge igize akarere ka Kirehe babivuga ngo kwishyuza abaturage ifumbire usanga bamwe muri aba baturage batabyumva aho bavuga ko ifumbire bayihawe na Reta atari iyo bazishyura umuyobozi w’akarere ka Kirehe afatanije n’abashinzwe ubuhinzi mu mirenge hamwe n’abahagarariye amakoperative bafashe umwanzuro wo gushyiraho icyumweru cyahariwe kwishyuza ifumbire mu rwego rwo gusobanurira abaturage bakishyura ifumbire baba barafashe.
Yakomeje yibutsa abashinzwe ubuhinzi mu mirenge ko bagomba gushyira imbaraga mu kwishyuza ifumbire kugira ngo babone uko bazahabwa indi, akagari kamaze kwishyura ifumbire yose ni akagari ka Mubuga gaherereye mu murenge wa Musaza naho umurenge uri imbere mu kugira abaturage bageze kure bishyura ifumbire ni umurenge wa Nyarubuye aho ugeze kuri 74% kuko ngo wahawe miliyoni 12 n’ibihumbi Magana inani mirongo itandatu na kimwe none umaze kwishyura miliyoni 9 n’ibihumbi Magana atandatu mirongo itatu na bibiri gusa.