Ababyeyi barasabwa gutoza abana babo kuba intwari
Ababyeyi barasabwa kwita ku nshingano zabo bereka urugero rwiza abana babo, babarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose kugira ngo abo bana bazabe intwari.
Ibyo babisabwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari byabaye tariki ya 01/02/2012. Ibyo birori byabereye mu mudugudu wa Kabanga, akagari ka Rwasa umurenge wa Gahunga ho mu karere ka Burera.
Uwamahoro Julienne umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Gahunga wo mu karere ka Burera yavuze ko ababyeyi bakwiye kugaruka ku nshingano zabo. ati “ muri iki gihe ababyeyi bataye inshingano zabo zo kurera kubera “shuguriâ€, aho usanga ababyeyi batazi n’amazina y’abana baboâ€.
Yakomeje asaba ababyeyi ko bakwiye kwegera abana babo kugira ngo babaganirize babereke ikibi n’ikiza kugira ngo bazabe intwari. Yakomeje avuga ko ababyeyi bakwiye kubera urugero rwiza abana babo, ati “mu gihe ababyeyi birirwa barwana mu rugo baba baha urugero rubi abana baboâ€. Yongeye ho ko mu gihe ababyeyi babujije abana babo uburengenzira baba bamuhohoteye. Ikindi ngo ni uko ababyeyi bakwiye kujya batanga amakuru igihe babonye umwana uri guhohoterwa.
Zaraduhaye Joseph umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere yavuze ko abana aribo bazaba intwari z’u Rwanda rw’ejo. Yavuze ko abakuru bakwiye kwereka abo bana urugero rwiza, babarera ndetse banabarinda ihohoterwa ngo kuko abakuru bo “bari gutega zivamo (bari gusaza).
Umwe mu babyeyi witwa Nyirasafari Gaudence yavuze ko kubera urugero rwiza abana ari inshingano za buri mubyeyi. Aho yavuze ko kubwe yegera abana be akabaganiriza, ati “iyo abana banjye bavuye ku ishuri ndabegera nkababaza nti ese nta kibazo mufite, nta muntu washatse kubahohotera?â€.
Akomeza avuga ko yigisha abana be kwirinda amakimbirane, urwangano, akabatoza kwirinda amacakubiri bose bakumva ko ari bamwe. Nyirasafari yemeza ko ibyo bikorwa ari iby’ubutwari kandi ngo yizera ko ngo abana be bazabikurikiza.
Ku munsi w’intwari hibukwa intwari ziri mu byiciro bitatu aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi. Muri uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “ Duharanire ubutwari turwanya ihohoterwa rikorerwa abanaâ€.