Subscribe by rss
    Sunday 17 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, May 10th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Gisagara: Hatangijwe itorero ry’igihugu ku rwego rw’umudugudu

    Mu murenge wa Mugombwa akarere ka Gisagara hatangijwe gahunda y’itorero ry’igihugu ku rwego rw’umudugudu, aho bateganya guhugura abaturage bose hakurikijwe icyiciro barimo, ari abanyeshuri, urubyiruko cyangwa abaturage muri rusange, hakaba hitezwe ko iri torero rizagirira abaturage akamaro n’akarere muri rusange.

    Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 gicurasi 2012, akarere ka Gisagara katangije itorero ry’igihugu ku rwego rw’umudugudu, igikorwa kikaba cyabereye mu murenge wa Mugombwa.

    Iyi gahunda y’itorero izagera ku baturage bose mu byiciro bitatu bitandukanye, harimo abafite imyaka hagati ya7 na 13 bari mu cyiciro cy’abanyeshuri, abafite imyaka hagati ya 14 na 35 bari mu cyiciro cy’urubyiruko muri rusange n’abafite kuva kuri 36 kuzmura bari mu cyiciro cy’abaturage muri rusange.

    Mu ijambo umukuru w’akarere bwana Leandre KAREKEZI yavuze, yasobanuriye abaturage mbere na mbere ko iyi gahunda itagomba kubatonda kuko itorero atari rishya mu Rwanda.

    Yabibukije ko kuva kera itorero ryariho, abanyarwanda batozwa umuco, gukunda igihugu, indangagaciro na kirazira, ariko ibyo byose bikaza gukurwaho n’abanyamahanga bakimika umuco wabo nyamara ibi byose byarafashaga abanyarwanda kubaka umuryango wabo nta mwiryane.

     

    Yagize ati “Hakenewe ko abanyarwanda bongera kugira icyerekezo kimwe nk’uko byari mbere mu Rwanda rwa cyera aho bigishwaga gushyira hamwe no gukunda igihugu bakanagiteza imbere”

    Bwana Leandre yabwiye abatuye muri Mugombwa ko iri torero rigarutse mu rwego rwo gufasha abanyarwanda nk’uko na mbere ari cyo ryari ryarashyiriweho, rikazabafasha gutera imbere cyane ko bazigiramo byinshi bitandukanye birimo ibirebana n’imibereho myiza muri rusange; imirire myiza, isuku, imyororokere, kwirinda SIDA ku rubyiruko no kwigisha abaturage gahunda za Leta muri rusange.

    Muri aka karere ka Gisagara si ubu gusa iyi gahunda y’itorero ikozwe kuko hari ibyiciro bitandukanye byamaze guhugurwa bigizwe n’abajyanama b’ubuzima, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ari nabo Ntore zihagarariye izindi zose mu mirenge ndetse n’abashinzwe umutekano.

    Ibi rero bikaba bitanga icyizere ko ejo hazaza hazaba heza muri aka karere nk’uko umuyobozi w’akarere abivuga, kuko bimaze kugaragara ko koko ibyigirwa muri iri torero bifite icyo bimaze. Aha yatanze urugero rw’abajyanama b’ubuzima aho bisiga bigaragara ko ibyo bahuguwe mu itorero babikoresha bagakangurira abaturage kwitabira gahunda z’ubuzima kandi bakumva ndetse anavuga ko ku ruhande rw’urubyiruko naho hahindutse byinshi kuko mbere nta rubyiruko rwakundaga kugaragara muri gahunda za Leta muri aka karere ariko ubu rukaba rugaragara ndetse rukitabira no kwiteza imbere rwibumbira mu mashyirahamwe.

    Abaturage b’uyu murenge wa Mugombwa nabo barahamya ko iri torero rizabafasha kugira ibyo bageraho ndetse no gusobanukirwa byinshi batumvaga cyangwa batari banazi.

    MUNYAMPUNDU Pascal utuye muri uyu murenge yagize ati “Abagiye bava muri iri torero nabonye baza barahindutse mu bitekerezo, baje basigaye bafite gahunda nziza zo kwiteza imbere none nanjye ndahamya ko ibyo nzigiramo bizamfasha gusobanukirwa neza cyane ko hari gahunda zimwe na zimwe za Leta mba numva ntasobanukiwe”

    Gahunda y’itorero mu murenge wa Mugombwa izajya ikorwa kuwa kabiri no kuwa kane.

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED