Ibigo by’urubyiko bigiye kujya binafasha mu kwikura mu bukene
Mu gihe ibigo by’urubyiruko byari bisanzwe bifasha urubyiruko kwidagadura mu miko itandukanye ndetse no guhugurwa ku buzima bw’imyororokere no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ibi bigo ngo bigiye kujya binafasha urubyiro kwiteza imbere mu bukungo.
Nk’uko bivugwa na Bienvenu Norbert ushinzwe urubyiruko mu karere ka Rulindo, ngo minisiteri y’urubyiruko irateganya kongerera inshingano ibi bigo maze bikanagira uruhare mu gufasha urubyiruko gukangukira umurimo.
Ati:â€Minisiteri yasanze ibi bigo byitabirwa cyane n’urubyiruko, bityo itekereza ko hatangiwe inyigisho ku kwiteza imbere no gukangukira umurimo byagirira benshi akamaroâ€.
Avuga kandi ko ibi bitagerwaho hatabonetse ibikoresho ndetse n’abarimu bazafasha mu gutanga ubu bumenyi mu kwihangira imirimo, bityo minisiteri ikaba ariyo izajya iteganya bene ibi bikenerwa kugirango urubyiruko rubone ubumenyi rukeneye.
Bienvenu avuga kandi ko hari gahunda yo kubaka ikigo ndangamuco cy’uruko muri buri murenge w’ igihugu, hagamijwe kugabanya ubuzererezi no kugeza ubumenyi butandukanye ku rubyiruko kugirango rube rwabasha kwiyubakira ejo hazaza harubereye.