Ikigo cy’urubyiruko cya kinzuzi kirafungura imiryango mu minsi ya vuba
Ikigo ndangamuco cy’ umurenge wa Kinzuzi mu karere ka Rulindo kiratangira gukora mu minsi ya vuba, kuko imirimo y’ubwubatsi igeze ku musozo, hakaba hategerejwe ibikoresho ndetse n’abakozi ngo gitangire gukorerwamo.
Nk’uko bivugwa na Bienvenu Norbert ushinzwe urubyiruko mu karere ka Rulindo, inyubako zose zigize iki kigo zamaze kubakwa ndetse n’ibibuga byararangiye, ku buryo imirimo yo gusiga irange ariyo iri kurangira.
Agira ati: “Twandikiye minisiteri y’urubyiruko tuyisaba ibikoresho ndetse n’abakozi ubu turindiriye kubibona ubundi ikigo kigahita gifungura imiryangoâ€.
Iki kigo kibaye icya kabiri mu karere ka Rulindo nyuma y’ikigo nk’iki gikorera mu murenge wa Shyorongi, kikazajya cyakira urubyiruko rwose ruzashobora kukigeraho, cyane abo mu mirenge ya Kinzuzi, burega, murambi, ngoma, mbogo na tumba.
Ibigo ndangamuco by’urubyiruko bigaragaramo imikino y’ubwoko butandukanye, ndetse bikanatanga ubumenyi mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda indwara zirimo na Sida, ndetse bikanatangirwamo serivisi zo kwisuzumisha iyi ndwara.