Nyamasheke: Barasabwa gutanga raporo z’ibiza buri munsi muri Midimar
Abashinzwe imibereho myiza mu mirenge igize akarere ka Nyamasheke barasabwa kujya batanga raporo ku biza bigwirira imirenge bakoreramo buri munsi, ibi bikaba bizafasha minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) kumenya ibiza bikunda kugaragara ndetse n’uduce bikunda kugaragaramo, bityo hanafatwe ingamba zo kubirwanya no kubyirinda.
Ni muri urwo rwego Midimar yahaye aba bakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge terefoni zigendanwa bazajya bifashisha batanga aya makuru buri munsi bamenyekanisha niba hari ahabaye ikiza cyangwa se ari amahoro mu mirenge yabo. Ubutumwa bugufi basabwa kohereza buri munsi bugomba kuba bukubiyemo ubwoko bw’ikiza cyabaye, ibyangiritse, ibyo bakoze mu rwego rw’ubutabazi ndetse n’ubufasha bukenewe.
Abashinzwe imibereho myiza nibo bakuriye komisiyo zo kurwanya no gukumira ibiza ku rwego rw’imirenge bakoreramo, akaba ariyo mpamvu aribo bahawe izi terefoni ngo bajye batanga aya makuru ku gihe kuko Midimar iba iyakeneye nk’uko Nyiransabimana Fernande, umukozi ushinzwe imenyekanisha n’imicungire y’ibiza muri Midimar yabivuze.
Nyiransabimana yavuze ko aba bakozi bafite mu nshingano guharanira imibereho myiza y’abaturage kandi haramutse hari abagwiririwe n’ibiza ya mibereho myiza iba yahungabanye.
Nyiransabimana yibukije ko iyi komisiyo yo kurwanya ibiza ku mirenge ishinzwe no kureba ibikunda kubagwirira ndetse bakanategura ingamba z’uburyo babirwanya.