NURC irasaba uturere kwigira ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge
Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) iri mu gikorwa cyo kumenyekanisha ubushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu turere, igasaba ko ubuyobozi bw’ibanze buhuza ubwo bushakashatsi n’imiterere yihariye ya buri karere.
Dr. Jean Baptiste Habyarimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge gutekereza ku gishobobora guhungabanya ikigero cya 80% ubumwe n’ubwiyunge bugezeho ku rwego rw’igihugu.
Dr Habyarimana ati:†Kudasobanura bihagije ndetse no kwihutira gufata ibyemezo abaturage badahawe ijambo, biri mu bya mbere birimo gutera amakimbirane.â€
Ibyashingiweho mu gukora inyigo ni imiyoborere,umutekano wa muntu, ubwenegihugu n’ibiranga umuntu, gusobanukirwa n’amateka, ubutabera nzibacyuho hamwe n’imibanire.
Nyamara NURC ikagaragaza ko ababajijwe bagera kuri 40% bafite impungenge z’uko hatabayeho amategeko no gucungira umutekano hafi, Jenoside ishobora kongera kuba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NURC akavuga ko ibi babiterwa no kumva hari abanyapolitiki bavugira ku bitangazamakuru mpuzamahanga bamamaza amoko, mu magambo bavuga cyangwa mu nyandiko zisohorwa.
Abajijwe impamvu yo gutangaza ubushakatsi bwakozwe kera(2010), Dr Habyarimana asubiza ko byinshi mu byagaragaye icyo gihe n’ubu bikigaragara.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko bimwe mu byashingirwaho kuri ubu bitekerezwaho mu buryo bwihariye bw’aka karere, ari Imisoro ihanitse cyane cyane y’ubutaka, kwimura abaturage bitewe n’inyungu rusange, ndetse n’ubucuruzi butemewe nka bimwe mu mbogamizi zo kutagera ku bumwe n’ubwiyunge.
NURC ijya inama yo kujya bafata ibyemezo bidahutiyeho ndetse no kubanza gusobanura, no kugisha inama abaturage muri rusange.
Iyi Komisiyo yiyemeje kuzajya ikora ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge buri myaka itatu.