“Abacitse ku icumu nibegerwe impano zabo zibyazwe inyungu†Bishop Rucyahana
Perezida wa Komisiyo yIgihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop John Rucyahana arahamagarira abanyeshuri biga mu mashuri makuru n’abarimu babo guha urukundo abacitse ku icumu kugira ngo impano zibarimo zibyazwe umusaruro mu iterambere.
Ibi Bishop Rucyahana akaba yarabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abayobozi n’abanyeshuli bo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi, ashingiye ku nsanganyamatsiko yo kwibuka abazize Jenoside muri uyu mwaka igira iti “Twigire ku mateka twubake ejo hazaza hezaâ€.
Ubwo yaganiraga n’abanyeshuli biga muri ULK Gisenyi, Bishop Rucyahana yabasabye kugira ubumwe, kubaka igihugu kitazongera gusenyuka nkuko byagenze mu bihe byashize, anabasaba kuba hafi abarokotse bahora mu manza z’ibyabo byangijwe bityo na bo bakabona umwanya wo guha igihugu imbaraga zabo.
Yaboneyeho gusaba abarimu n’abandi banyarwanda muri rusange kwigisha bashingiye ku burezi bufite ireme, kubana n’ibindi bihugu kandi hagacuruzwayo ubunyarwanda mbere yo kucuruzayo ibindi kugira ngo bazabone abo baturana nabo.
Yabasabye gukunda igihugu cyabo kurusha uko bakunda ahandi, kuko aribyo bizatuma bakundana kandi bakubaka igihugu cyabo kandi ntawakubaka igihugu ari umwe nta n’indangagaciro.
Abanyeshuli ba ULK Gisenyi, bishimiye iki kiganiro kuko cyabubatse ku mateka, bamenya u Rwanda rwari urw’abanyarwanda bafatanya, bakundana nyuma bakaza gusubiranamo, ariko ubu babishyizemo umwete, gusubiranamo ntibizongera ukundi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri ULK Gisenyi Dr Munyamasoko Cyeze Emmanuel, yatangaje ko nta kibazo cyari muri iyi kaminuza kugira ngo uyu muyobozi ayisure, ahubwo bifuje ko basangira ibitekerezo byiza bya Bishop Rucyahana n’urubyiruko rw’iyo kaminuza kuko urubyiruko ari nk’uruzi rudatangirwa, iyo biyemeje gukora ikintu ruragikora.
Nyuma ya ULK, Bishop Rucyahana akazakomereza uru rugendo no mu yandi mashuri makuru nk’uko abitangaza.