Nyanza: Gahunda yo gutwika ibiyobyabwenge imaze gusubikwa inshuro 2 zose
Akarere ka Nyanza ku bufatanye bw’urwego rwa Polisi y’igihugu hamwe n’urwego rw’ubushinjacyaha bukorera mu rukiko rwisumbuye rwa Busasamana muri aka karere bamaranye iminsi gahunda yo  gutwika ibiyobyabwenge byafatanwe abaturage ariko iki gikorwa kimaze gusubikwa inshuro 2 zose abantu bacyitegura hanyuma bagatungurwa n’uko gisubitswe ku munota wa nyuma.
Nyuma y’uko mu byumweru bibiri bishize iki gikorwa gisubitswe ku buryo butunguranye kandi abantu bari bacyiteguye bongeye gutungurwa tariki 10/ 05/2012 babonye cyongeye gusubikwa nanone kandi byari muri gahunda yo kubitwikira ku mugaragaro aho isoko rya Nyanza ryimukiye.
Ibi biri kuba mu gihe iki gikorwa kiba kiteguwe n’abantu benshi bifuza kureba ubwinshi bw’ibyo biyobyabwenge biza ku isonga mu guhungabanya umutekano w’abatuye mu karere ka Nyanza nk’uko imibare itangwa n’urwego rwa Polisi y’igihugu muri aka karere ibigaragaza.
Ibyo biri mu bituma benshi mu banyenyanza bavuga umunsi wo kubitwika baba biteguye  kubyirebera imbona nkubone ndetse no kwakira ubutumwa bujyanye n’uwo munsi bubyamagana.
Buri gihe uko batangaje ko biri butwikwe ku mugaragaro abemeza ko batazahatangwa usanga ari uburo buhuye ariko bigera ku isaha nyakuri bagatungurwa no kumva mu nzira bajyayo ko gahunda yo gutwika ibyo biyobyabwenge yasubitswe.
Nk’uko tariki 10 Gicurasi 2012 byari muri gahunda yo kubitwika ariko bigasubikwa byatumye dushakisha uko hamenyekana impamvu yabiteye.
Ukuriye polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza, DPC Kwizera Charles ku murongo wa telefonini ye y’akazi igendanwa yatangaje ko byatewe n’impamvu zinyuranye zirimo ko umuyobozi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo atabonetse hamwe n’uko imvura yabyutse igwa ari nyinshi cyane muri aka karere.
Muri icyo kiganiro kuri telefoni yatangaje ko gahunda yo gutwika ibyo biyobyabwenge yongeye kwimurirwa tariki 14 Gicurasi 2012.
Yaboneyeho gutangaza ko kuri uwo munsi isoko rya Nyanza rizaba ryaremye ibyo bikaba bizongera umubare w’abaturage bazahabwa ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge, dore ko biza ku isonga mu kuba nyirabayazana w’ibyaha bikorerwa muri aka karere birimo gukubita no gukomeretsa, gufata abagore abana n’ibindi bihanwa n’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.