Mu ntara y’Amajyepfo abayobozi b’utugali twose bagiye kujyanwa mu itorero
Abayobozi b’utugali two mu Ntara y’amajyepfo baraye ku ibaba bitegura kujyanwa mu ngando y’itorero  izabera mu kigo cy’ingando cya Nkumba mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki 11 Gicurasi 2012.
Nk’uko ubutumwa burimo gucicikana ku mirongo ya telefoni zabo zigendanwa bubigaragaza imodoka zizatwara abo bayobozi b’utugali zizagenda zibafata mu nzira zihereye kubo mu turere twa Huye zizane aba Nyaruguru, Nyamagabe na Gisagara.
Izo modoka ziteganyijwe ko zizananyura ku bo mu karere ka Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamonyi kandi ziherekejwe na polisi y’igihugu.
Ikindi abo bayobozi b’utugali bazitwaza ni mudasobwa kubazihawe nk’uko babisabwe muri  ubwo butumire bagiye bohererezanya  mu rwego rw’akazi.
Ubwo butumwa bwanohererejwe Nkurunziza Francis, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imali n’iterambere ry’akarere ka Nyanza bitewe n’uko umuyobozi w’ako karere Murenzi Abdallah ari mu kiruhuko cy’akazi, akaba asabwa kumenya neza ko bose bazitabira.
Ubwo butumwa bubivuga muri aya magambo: “ Mukurikirane ko hatagira akagali kabura ugahagararira mu iterero kandi hubahirizwe ko abagore batwite n’abafite abana badashobora gusiga batazitabira!â€
Ikindi  ubwo butumwa bwasabye kandi abayobozi b’uturere twose tw’intara y’amajyepfo bakaba babuhuriyeho buvuga ko  aho bafite umuyobozi umwe ku Kagali umurenge ushaka umukozi uzahasigara mu cyimbo cy’umuyobozi w’akagali uzaba udahahari mu gihe cy’ibyumweru bibiri azamara yaragiye mu iterero.