Nyabihu:Abakozi b’urwego rw’umuvunyi bafatanije n’ubuyobozi gukemura ibibazo by’abaturage bitari byarakemutse
Abaturage bafashijwe mu ikemurwa ry’ibibazo byabo n’urwego rw’umuvunyi
Mu karere ka Nyabihu,abakozi bo mu rwego rw’umuvunyi bamaze iminsi itatu bagira inama abaturage ku bijyanye n’inzira banyuramo kugira ngo ibibazo bafite bibe byakemurwa. Iki gikorwa kikaba cyaratangiye kuwa 07/05/2012 cyirangira kuwa 10/05/2012.
Nk’uko Ngirinshuti Vedaste ukora mu rwego rw’umuvunyi mu ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa yabidutangarije,ngo iki gikorwa kirimo gukorwa mu gihugu hose mu rwego rwo kugira ngo urwego rw’umuvunyi rworohereze abaturage bafite ibibazo,rubasanga aho batuye aho kugira ngo bo ubwabo baze I Kigali. Aba bakozi bakaba basanga abaturage mu mirenge aho batuye kubaha ibisubizo by’ibibazo byagaragajwe muri dosiye zabo.
Ikindi bakora ni ugufasha abaturage gukurikirana ibitarakemutse,bafatanije n’urwego rw’imirenge,utugari ndetse n’akarere.
Mu karere ka Nyabihu, Ngirinshuti Vedaste akaba yaradutangarije ko ibibazo bakunze kugenda bakira biri mu nzego zinyuranye harimo ibijyanye cyane cyane n’ubutaka, kurangiza imanza zitarangiye, ibijyanye n’umurimo( abirukanwa ku kazi) ndetse n’ibibazo by’ababa batarishimiye imyanzuro y’inkiko.
Yongeyeho ko kuri bo ntacyo urwego rw’umuvunyi rukora uretse kugira inama abaturage ku birebana inzira banyuramo zishoboka kugira ngo abataranyuzwe ibibazo byabo bibe byakemurwa. Zimwe muri izo nzira hakaba harimo nko kujurira,gusubirishamo imanza cyangwa kwemera imyanzuro inkiko ziba zarafashe iyo yamaze kuba itegeko. Ibindi bibazo bakunze kwakira bikaba ari ibijyanye n’ibirarane by’abakozi.
Aba bakozi bakaba baratanze ibyanzuro ku bagomba kurangiza imanza n’ibibazo by’abaturage muri rusange kugira ngo byihutirwe gukorwa.
Iki gikorwa ni igikorwa gihoraho,kikaba kirimo kubera mu gihugu hose. Mu karere ka Nyabihu cyarangiye kuri uyu wa 10/05/2012. Kikaba cyarakorwaga na Ngirinshuti Vedaste ndetse n’Uwamwezi Claire baturutse mu rwego rw’umuvunyi.