Nyanza: MIDIMAR yahaye abakozi b’imirenge telefoni zigenewe gutanga amakuru ku biza
Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi mu Rwanda (MIDIMAR) tariki 11 Gicurasi 2012 yahaye abakozi b’imirenge bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza telefoni zigendanwa bazajya bifashisha mu guhanahana amakuru arebana n’ibiza ku buryo bwihuse.
Buri mukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge yahawe telefoni
 Abakozi 10 b’imirenge bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge igize akarere ka Nyanza nibo bahawe izo telefoni zigendanwa. Hifashishijwe izo telefoni bazajya bakusanya amakuru yose arebana n’ibiza mu mirenge yabo
Amakuru arebana n’ibiza bazajya batanga azajya aba akubiyemo ubwoko bw’ibiza bahuye nabyo, icyabiteye, aho byabereye, ibyangiritse ndetse n’icyakozwe ku rwego rwabo nk’uko Kayira Justin, umuyobozi ushinzwe imicungire y’ibiza muri minisiteri ibifite mu nshingano zayo yabisobanuye.
Yakomeje avuga ko uwo murimo wiyongereye ku nshingano z’indi abo bakozi b’imirenge bari basanganwe ariko yabasabye kuzatangira ayo makuru ku gihe nk’uko bikubiye mu nyandiko y’amabwiriza bahawe.
Kayira Justin asobanura ko mu gihe nta kibazo cy’ibiza cyabaye bazajya bandika ijambo NTR (Nothing to report) buri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba naho mu gihe habaye ikibazo ubutumwa buhite bwoherezwa ako kanya ikiza kikiba.
Izo nshingano bahawe basabwe kuzitaho cyane kuko abatazabikora kandi ibiza byabayeho ariko ntibabitangeho amakuru bazajya babibazwa mu rwego rw’akazi.
Abo bakozi bashinzwe imibereho myiza mu mirenge igize karere ka Nyanza bemerewe  ibihumbi 5000 by’amafaranga y’u Rwanda ahoraho buri kwezi akaba agenewe icyo gikorwa cyo kohereza ubutumwa bugufi bugaragaza ahabaye ibiza n’igihe bitabayeho bakaba basabwe kubitangaho amakuru.
Ruzibiza Egide umwe mu bakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza wahawe iyo telefoni yavuze ko igiye kubafasha kurushaho kunoza imicungire y’ibiza kuko  mu busanzwe babikoraga ngo ariko ntibitange umusaruro kubera kubura ubwo buryo bwo guhanahana amakuru mu buryo bwihuse hakoreshejwe ubutumwa bwo kuri telefoni.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza Kambayire Appoline ari nawe ufite mu nshigano ze imicungire y’ibiza ku rwego rw’aka karere yishimiye ko abo ashinzwe ku rwego rw’imirenge bahawe izo telefoni zizabafaha kurushaho kunoza imicungire y’ibiza.
Yagize ati : “ Ibiza bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage niyo mpamvu imicungire yabyo ireba muri weseâ€. Yasabye abahawe izo telefoni kuzazikoresha mu kazi karebwa nazo kandi bakazifata neza nk’uko bafata ibindi bikoresho by’akazi.
Izo telefoni zose bahawe ni izo mu bwoko bita “Karasharamye†bakaba bazihawe hamwe  n’ibindi bikoresho byose bijyanye nazo hiyongereyeho ikarita yo guhamagara ifite agaciro k’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda batangira gukoresha muri uku kwezi kwa Gicurasi 2012.