Kayonza: Barashimirwa uburyo bakemura ibibazo by’abaturage
Abakozi bo mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bashimye ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwagiye bukemura ibibazo by’abaturage. Babivugiye mu nama yahuje abakozi babiri bo mu biro bya Perezida wa Repubulika, ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize ako karere n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze tariki 11/05/2011.
Hari ibibazo bitandukanye abaturage bo mu karere ka Kayonza bari bagejeje mu biro bya Perezida wa Repubulika, bavuga ko byaburiwe ibisubizo mu buyobozi bw’akarere, bahitamo kubijyanayo basaba kurenganurwa.
Raporo y’ibyo bibazo yashyikirijwe ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza kugira ngo bikurikiranwe. tariki 11/05/2011abakozi babiri bo mu biro bya Perezida wa Repubulika baje kureba niba ibyo bibazo byarakemuwe, basanga byinshi muri byo byarakemutse, ibindi biri mu nzira zo gukemuka, dore ko bimwe ngo byoherejwe mu nkiko zikaba ari zo zizabirangiza.
Abo bakozi bo mu biro bya Perezida wa Repubulika bavuze ko bishimiye uburyo ibyo bibazo byakemuwe, bavuga ko ari uburyo bwiza bukwiye gukomeza gukoreshwa kuko gukemura ibibazo by’abaturage ari byo bituma igihugu kigera ku iterambere.
Bati “Ibibazo hafi ya byose turabona mwarabikemuye, n’ibitarakemuka neza ubona ko byakemutse nibura ku gipimo cya 95%, ibyo na byo turifuza ko mwabikemura mukazaduha raporo y’uburyo byakemutse mu gihe kitarambiranyeâ€
Ibibazo byari bitarakemuka burundu, ni nk’icy’umuturage witwa Habiyakare Augustin wo mu murenge wa Nyamirama wagize impanuka y’imodoka inshuro ebyiri akaza kwemererwa kubakirwa inzu kuva mu mwaka wa 2005, akomeza kubaza ikibazo cye kugeza mu mwaka wa 2009, ari nabwo yaje kurambirwa ikibazo akakijyana kwa Perezida wa Repubulika kuko cyari cyaraburiwe igisubizo. Cyakora iyo nzu ubu ngo yamaze kuyubakirwa ndetse akaba anayituyemo. Cyakora ngo iracyabura inzugi z’imbere kuko ifite inzugi zo hanze gusa.
Ibindi bibazo bitarakemuka neza na byo ngo ntibigoranye kubikemura, umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John, yavuze ko mu minsi ya vuba na byo bizaba byakemutse.
Abakozi bo mu biro bya Perezida wa Repubulika bavuze ko buri muturage afite uburenganzira bwo kwigerera kwa Perezida kubaza ikibazo cye igihe cyose yaba yarakigejeje ku nzego zagikemura ariko ntigikemuke, kandi ibibazo byose abaturage bazanye ngo birakurikiranwa kugeza bikemutse.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yasabye ko mu gihe hagira undi muturage ugeza ikibazo cye kwa Perezida wa Repubulika, ubuyobozi bw’akarere bwajya bukimenyeshwa kugira ngo gikurikiranwe vuba.