Nyamasheke: Iterambere ry’akarere rihagaze neza- Bahizi
Kuri uyu wa kane tariki ya 10/05/2012, komite ishinzwe iterambere ry’akarere ka Nyamasheke (Comité de Développent Communautaire) yateranye mu rwego rwo gusuzuma uko iterambere ry’akarere ku nzego zose rihagaze mu mirenge itandukanye igize aka karere.
Muri iyi nama, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ari na bamwe mu bagize CDC bagiye bavuga uko imishinga igamije amajyambere iri gukorwa mu mirenge yabo ihagaze, ndetse bakanavuga bimwe mu byo babona byagakwiye gukorwa ngo akarere gakomeze gutera imbere.
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bagaragaje ko hari hamwe imishinga yagiye irangira neza nk’uko byari biteganijwe bakaba basabye ko yazamurikirwa abaturage ku mugaragaro, ariko ngo hari n’iyindi yagiye ihagarara ku mpamvu zitandukanye nko kuba ba Rwiyemezamirimo barayitaye cyangwa se kubura ubushobozi bw’amafaranga.
Basabye kandi ko ikibazo cy’amazi meza akiri make mu baturage mu mirenge itandukanye cyashakirwa umuti, umuriro w’amashanyarazi ukiri muke cyane ndetse n’ikibazo cy’imihanda igoye kuyigenda n’ibiraro bidakoze bikaba ari bimwe mu byagarutsweho mu bigomba gutekerezwaho.
Umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere akaba n’umuyobozi wa CDC Bahizi Charles, yavuze ko ibibazo bagaragaje bihari koko anasaba ko abaturage baba aribo bifashishwa bwa mbere mu kubishakira umuti. Aha yavuze ko leta itakora imihanda ngo abaturage bananirwe kuyikurikirana ngo bayifate neza.
Yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ko bakwiye gukoresha imiganda bityo abaturage bakagira uruhare mu gukemura bimwe na bimwe bitewe n’ubushobozi bwabo, akarere nako kagakora ibyo gashoboye ibindi kagakomeza gukora ubuvugizi.
Bahizi yavuze ko muri rusange iterambere ry’akarere rihagaze neza, akaba yanashimiye abagize CDC y’akarere umuhati bafite wo guharanira ko abaturage batera imbere ndetse n’akarere muri rusange.