Guverineri w’Amajyepfo arashishikariza abaturage guhuza ubutaka
Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Munyentwali Alphonse arashishikariza abaturage bo muri iyi ntara kwitabira gahunda yo guhuriza hamwe ubutaka no guhinga ibihingwa bijyanye n’aho batuye kuko ari byo bizabageza ku iterambere.
Ibi guverineri yabitangarije mu murenge wa Kitabi wo mu karere ka Nyamagabe ubwo yasuraga amakoperative abiri, Inshuti za Nyungwe na Twiteze Imbere Turengera Ibidukikije yo muri uyu murenge akora ibikorwa bijyanye ahanini n’ubukerarugendo.
Guverineri yashimye muri rusange ibikorwa by’aya makoperative anavuga ko n’abandi baturage bo mu ntara y’Amajyepfo muri rusange bakwiye kujya bashaka ikibateza imbere.Bimwe mu bishobora guteza imbere aba baturage ngo harimo guhuriza hamwe ubutaka no kubuhingamo igihingwa kijyanye nabwo.
Ku bijyanye n’ikibazo cyo guhuriza hamwe ubutaka ,Munyantwali yasabye abaturage gushishikarira guhuriza hamwe ubutaka kuko gutatanya ubutaka ari nko gutatanya ingufu,ati “Dukwiye gushyiramo ingufu buri wese akareba ibiherereye iwe kandi yaha agaciro kurusha.â€
Bimwe mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa mu ntara y’Amajyepfo harimo imyumbati cyane cyane mu turere twa Ruhango, Nyanza na Kamonyi;hakaba ikawa ndetse n’umuceri.