Huye: Guhera muri Nyakanga, hehe n’umwijima ku muhanda Rwabuye-Mukoni
Guhera ku wa gatatu tariki ya 9, rwagati mu mugi wa Butare hatangiye gushyirwa ibyuma biriho amatara ateye ku buryo hagaragaraho amabara y’ibendera ry’u Rwanda, ni ukuvuga ubururu, umuhondo n’icyatsi. Ayo matara agomba gushyirwa ku muhanda wa kaburimbo unyura mu mugi wa Butare, guhera i Mbazi aho umugi wa Butare utangirira kugera ku Mukoni.
Munyaneza Jean Marie, umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe ibikorwa remezo, avuga ko biteganyijwe ko aya matara mashyashya ari yo azaba amurikira umugi mu kwezi kwa Nyakanga. Uretse kandi ko azashyirwa ku muhanda Rwabuye-Mukoni, ngo azanashyirwa ku muhanda wo mu Cyarabu kugera ku bitaro bya Kaminuza.
Mu myaka itaha y’ingengo y’imari, hateganyijwe ko n’imihanda Mukoni -Rango, Faucon-Matyazo, hamwe n’iyo mu gice cyo ku itaba, na yo izashyirwaho amatara yo gutuma abantu batagenda mu mwijima nijoro. Iyi mirimo yose izatwara amafaranga asaga miliyari.
Ubusanzwe, hagati mu mugi wa Butare hari hasanzwe ibyuma biriho amatara yamurikiraga ibice bimwe na bimwe byawo. Ibyo byuma ntabwo bizatabwa, ahubwo ngo bizifashishwa mu kumurikira ibindi bice by’umugi.