Akarere ka Huye kabaye akarere ka mbere kitwara neza mu itangwa ry’amasoko
Isuzuma ryakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta (RPPA) mu mwaka wa 2010-2011, hagamijwe kureba uburyo ibigo bya Leta byose bitanga amasoko, ryasanze Akarere ka Huye ari ko kabimburiye utundi mu kubahiriza amategeko agenga itangwa ry’amasoko.
Nk’uko raporo RPPA yatangaje kuwa 4 Gicurasi ibigaragaza, mu bigo 123 byasuzumwe, Akarere ka Huye kaje ku mwanya wa 5, nyuma y’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RBS) cyabaye icya mbere, kigakurikirwa na Komisiyo ya demobilizasiyo, hanyuma ikigo cya Leta gishinzwe amahugurwa (PSCB) ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere (RNRA).
Uyu mwanya Akarere ka Huye kagize kawukesha uburyo urwego rushinzwe itangwa ry’amasoko ya Leta rukurikirana neza uko amasoko ya Leta atangwa, ndetse n’uko abandi bakozi b’Akarere barebwa no gushyira mu bikorwa imyanzuro y’amasoko yatanzwe, bakoresha abantu kandi bakabishyura.