Nyamasheke: Abanyarwanda bakwiye guharanira ko nta muntu wabasubiza inyuma muri 1994- Major Murindwa
Mu muhango wo kwibuka abakoraga mu bitaro bya kibogora ndetse n’ibigo nderabuzima bikorana bazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/05/2012, umuyobozi w’ingabo mu karere ka nyamasheke yasabye abanyarwanda guharanira ko nta muntu wabasubiza inyuma mu bihe bibi urwanda rwanyuzemo mu mwaka wa 1994.
Majoro Murindwa yasabye abitabiriye umuhango wo kwibuka abo bakozi ko batakwemera uwo ari we wese washaka gupfusha ubusa urugendo abanyarwanda bamaze gukora mu myaka 18 ishize urwanda ruri mu nzira yo kubaka ibyashenywe na jenoside.
Major Murindwa yagize ati: “ibaze nawe umaze imyaka 18 ukora urugendo niyo waba ugenda n’amaguru umuntu akaza agashaka kugusubiza iyo wavuye.â€
Ingaruka za jenoside ngo zageze ku bantu bose n’ubwo abashegeshwe cyane ari abacitse ku icumu, bityo hakaba nta muntu n’umwe wari ukwiye kuba akigaragaza ingengabitekerezo yayo muri iki gihe tugezemo.
Yanenze kandi abaturage batitabira ibikorwa byo kwibuka nta mpamvu igaragara ibibateye kuko nabyo ngo bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya jenoside. Yasabye abari mu muhango wo kwibuka abaganga bo mu bitaro bya kibogora n’ibigo nderabuzima byabyo bazize jenoside ko bakwiye kwigisha abaturanyi babo mu gihe cyo kwibuka ubutaha nabo bakajya bitabira.