Ubumwe n’ubwiyunge bumaze gutera intambwe ishimishije mu karere ka Gicumbi
Visi perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gicumbi Bizimana Jean Baptiste aravuga ko mu karere ka Gicumbi ubumwe n’ubwiyunge buri ku kigero gishimishije kandi ko bazakomeza kwigisha kuko kubwigisha ari uguhozaho.
Ibi akaba yarabitangaje mu biganiro byabaye kuwa 11/5/2012 n’intumwa za komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge zigirana n’abayobozi kubijyanye n’ubushakashatsi bugamije kumenya uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze maze ibitekerezo bizavamo bizabafashe kunoza ubushakashtsi bw’ubutaha.
Abitabiriye ibyo biganiro bakaba baganiriye kubyavuye mu bushakashatsi bw’ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge, nabo bakaba bahawe umwanya maze bagaragaza uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze ndetse n’inzitizi zikibonekamo.
Aha bakaba baragaragaje ko ubuhamya bw’ibyabaye muri Jenoside butangwa n’abayirokotse maze bagaragaza ko bamwe mu banyarwanda babanye mu buryo bwo kuryaryana.
Ubu bushakashatsi bukaba bumaze imyaka ibiri bukozwe, aho bwakorewe ku bantu bagera ku bihumbi bitatu mu gihugu cyose muri buri mudugudu hakaba harabazwaga abantu bagera kuri batatu.
bwaragaragaje kandi ko abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge, ariko ababukoreweho bakaba baragaragaje imbogamizi bagihura nazo nk’izo kudahabwa amahirwe yo gufata ibyemezo muri gahunda zimwe na zimwe nkuko bitangazwa n’umuyobozi wungirije w`itorero ku rwego rw`igihugu Ntidendereza William.
Ati “ ubushakashatsi bwerekanye ko abanyarwanda bamaze gutera intambwe ishimishije mu bumwe n’ubwiyunge cyane cyane mu miyoborere myiza mu cyizere abanyarwanda bafite mu buyobozi no mu gihugu cyaboâ€
Avuga ko abanyarwanda bagaragaje ko bafitiye icyizere abayobozi bo ku rwego rwo hejuru ariko inzego z’ibanze kuko batagira uruhare mu gufata ibyemezo, ko bafitiye icyizere inteko ishinga amategeko ariko byagera ku mitwe ya politiki bagasanga hakiri imbogamizi.
Ibitekerezo bivuye mu biganiro bagirana n’abo bahura ngo bizabafasha mu kunononsora neza ubushakashatsi bw’ubutaha kuko mbere yabajije abaturage ariko ubu bakaba babaza abari mubuyobozi ndetse n’abanyamadini n’indi miryango.