Gisagara: Itorero ryo ku rugerero 2011 ryashojwe ku mugaragaro
Tariki 14 ukuboza 2011 mu karere ka Gisagara, mu mirenge ya Ndora na Kansi hashojwe itorero ryo ku rugerero ryari rimaze iminsi 18 ritorezwamo abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye bo muri kano karere.
Hari hashize iminsi 18 aba basore n’inkumi bagera kuri 616 barangije amashuri yisumbuye, barimo guhabwa amahugurwa atandukanye mu rwego rwo kubatoza kubaka ejo hazaza heza.
Abatojwe batangaje ko bungukiye ibintu byinshi muri iri torero ry’intore zo ku rugerero 2011.
Mukabirinda Marie Claire umwe mu bashoje izi ngando yatangaje ko icyo yamenye atekereza ko cyakorwa kugira ngo haboneke iterambere mu gihugu ari ukwimakaza umuco w’amahoro n’ubworoherane, ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bugatsimbakazwa kandi nyuma y’ibi bakitabira gukora umurimo unoze kandi buri wese agatekereza ku iterambere aho kumva ko hari undi uzaribagezaho.
Yagize ati “nimbona uburyo nzajya kwiga kaminuza ariko bidakunze nzegura umwuga wanjye w’ububoshyi nkore kuko nigishijwe no kwihangira umurimoâ€.
Mbere yo gutaha abashoje itorero bahigiye imbere y’abayobozi bari bari aho, biyemeje kuzakora ibintu byinshi biganisha ku iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange, harimo kwibumbira mu makoperative, gushishikariza abaturage gukora umurimo unoze, bazaca jenoside bamagana ivangura iryo ari ryo ryose, bazaca n’ubujiji bigisha gusoma no kwandika abatabizi.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara bwana Karekezi Leandre mu ijambo rye yashimiye aba basore n’inkumi ku mihigo bahize, abashishikariza kwihangira imirimo ntibategereze akazi kuri leta kuko bafite ubumenyi bushobora kubabeshaho.
Yabasabye kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari yo ntandaro y’ibibi byose. Yarangije abasabye kudatatanya ingufu  birukira kujya mu mijyi kuko imihigo bahize itazagerwaho baramutse badahari ngo bayikurikirane umunsi ku munsi.
Intumwa ya rubanda Mukandutiye Speciose ari nawe mushyitsi mukuru wari muri uyu muhango yasobanuriye urubyiruko rw’abakobwa ko bakwiye kumva uburinganire icyo ari cyo bagakoresha amahirwe babonye aho kuba intangiriro y’amakimbirane mu miryango no kwiyandarika bivamo kubyara inda zitateguwe no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Ibi birori byashojwe no gutanga ibyemezo (certificates) ku bantu batojwe muri iri torero ry’intore zo ku rugerero 2011.