Nyamasheke: Abacitse ku icumu barashimirwa uruhare mu kubaka igihugu
Mu muhango wo kwibuka abari abakozi ba leta bakoreraga mu makomini yahindutse akarere ka Nyamasheke wabaye tariki ya 12/05/2012, honorable depite Mwiza Espérance, uyoboye komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ari nayo ifite kwibuka mu nshingano, yashimiye abacitse ku icumu kuba badaheranwa n’agahinda ahubwo bagafatanya n’abandi kubaka igihugu, ibi kubwe akaba abonako ari ubutwari.
Honorable depite Mwiza yasabye abitabiriye uwo muhango kwima amatwi abashaka kongera kubiba ingengabitekerezo ya jenoside no kubagaragaza  kuko ngo amaraso y’abanyarwanda adakwiriye kongera kumenerwa ubusa.
Yasabye kandi abaturage b’akarere ka Nyamasheke gutanga amakuru y’ahaba haherereye imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi ikinyanyagiye hirya no hino ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro  kuko nacyo ari igikorwa cy’ubutwari kandi cyo gusubiza agaciro abakambuwe mu gihe cya jenoside.
Umwe mu bakoreraga leta wari umurezi kuva mu mwaka w’1973 kugeza mu w’1994, witwa Casmir yavuze ko ubu bamwe mu barokotse bo mu miryango yibutswe kuri uyu munsi ubu bahawe akazi muzego zitandukanye aho bakora inshingano zabo batanga umusanzu ngo igihugu gikomeze gutera imbere.
Yaboneyeho n’umwanya wo gushima ko leta y’ubumwe bw’abanyarwanda itavangura abantu mu gihe cyo gutanga akazi nk’uko byajyaga bigenda mu gihe cya mbere ya jenoside.