Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba ubutaka
Abasigajwe inyuma n’amateka baratangaza ko ikibazo cy’ingutu bafite ari icyo kutagira ubutaka bakaba basaba Leta kubafasha kububona.Ibi abo mu turere twa Gisagara na Nyaruguru babigejeje ku muyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutaka mu gihugu Dr.Ngabitsinze Jean Chyrisostome wabasuye mu rwego rwo kumva imiterere y’iki kibazo no kugishakira umuti.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubutaka iravuga ko yatangiye gukurikirana ikibazo cy’abakunze kwitwa abasigajwe inyuma n’amateka bivugwa ko benshi muri bo batagira umutungo w’ubutaka.
Umuyobozi w’iyi Komisiyo Dr.Ngabitsinze Jean Chrysostome avuga ko batangiye kujya hirya no hino mu gihugu basura abasigajwe inyuma n’amateka ngo birebere ibijyanye n’iki kibazo hanyuma bafatanye n’ababishinzwe kugikemura.
Ku munsi wo ku wa gatanu we n’intumwa bari kumwe bagiye mu karere ka Gisagara na Nyaruguru aho babonanye n’abasigajwe inyuma n’amateka bo muri utu turere. Aba baturage bagaragaje ko bahangayikishijwe no kuba batagira ubutaka mu gihe nyamara bavuga ko bakangukiye kwibumbira muri koperative ngo barebe uko bayoboka ubuhinzi n’ubworozi nyuma yo kubona ko kubumba inkono ngo bitunguka kandi no kubona ibikoresho bikaba bitoroshye. Kubona ibumba ngo ni ingorabahizi bikarushaho kuba ihurizo kubona ibyo gutwika ibyo bibumbano.
“Nta butaka tugira. Dutunzwe no guca inshuro mbese imibereho yacu Imana niyo iyizi. Turasaba Leta ko yaduha ubutaka natwe tukibona mu iterambere†Ibi ni ibyavuzwe n’uwitwa MBONIGABA wo muri Gisagara.
Nyuma yo kubatega amatwi, umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe ubutaka mu gihugu, aravuga ko ibibazo byabo byumvikana. Ku ikubitiro ngo harebwa uburyo aba banyarwanda batizwa ibisigara bya Leta bakabibyaza umusaruro, mu gihe ngo umuti urambye usaba inyigo yihariye izakorwa umwaka utaha.
“Icyo tubona ni uko nibibumbira hamwe hari ubutaka dushobora gusaba uturere n’abandi baba babufite bakabubatiza bakaba babukoresha nk’uko buhabwa n’abandi banyarwanda bibumbiye hamwe, icyo gihe tuzaba dutekereza n’ibindi bishobora kuzaza nyuma mu kubafasha.
Dr.Ngabitsinze  yagizi ati: “ Ubu ngubu icyo dushaka kugeraho ni ukugira ngo turebe neza tubashyire hamwe, tubigishe bamenyere guhinga, bamenyere korora kuko ntabwo ari ibintu bakoraga cyane bityo nabo bagire ubuzima bwiza nk’abandi banyarwanda.â€.
Hategekimana Callixte ushinzwe imibereho myiza mu muryango w’ababumbyi b’u Rwanda(COPORWA),avuga ko ngo ubu abasigajwe inyuma n’amateka bakangutse ku buryo ubu uwabaha ubutaka batabugurisha cyangwa ngo abafatirane agamije ku bubatwara nkuko avuga ko ngo byagenze kera.
Ati“Kera bahendwaga ubwenge bakabugurisha bitewe n’ubukene n’inzara ku gatebo k’ibijumba, ku ntama, n’ibindi! Ibyo ngibyo byarahindutse urabona bashaka gukora ku buryo nabo babyitangiramo ubuhamya ko babubonye babubyaza umusaruroâ€.
Umuryango w’ababumbyi b’u Rwanda (COPORWA) uvuga ko abasigajwe inyuma n’amateka badafite ubutaka baba bagera kuri 70% mu gihe ngo ingo zabo mu gihugu zibarirwa mu 8,000.Icyakora hakenewe ubushakashatsi bwagaragaza neza imiterere y’iki kibazo n’uburyo cyakemurwa nkuko Komisiyo ishinzwe iby’ubutaka mu gihugu ibiteganya.