isomo Bakuye i Ntarama rizatuma bakumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo
Abakozi ba komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta mu Rwanda baratangaza ko nyuma yo kwigira kuri mateka ya Jenoside ari ku rwibutso rw’i Ntarama bahakuye isomo rikomeye rizatuma bakumira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.
Kanamugire Olivier, umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura uburyo abakozi ba Leta bashyirwa mu myanya avuga ko bazaharanira kurwanya icyatuma Jenoside yongera kuba ndetse n’icyatuma abanyarwanda bajya mu mwiryane.
Abo bakozi basobanuriwe ko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Bugesera, ariho hari haratujwe abatutsi baturutse impande nyinshi z’igihugu cyane cyane mu majyaruguru n’i Burengerazuba bw’u Rwanda.
Ibyo ngo byakozwe n’umukoroni ariko na none bikomeza gushyigikirwa na Leta zagiye zisimburana kugeza jenoside yo muri Mata 1994 itangiye.
Kuri ubwo butegetsi ngo bwari uburyo bwo kwica abatutsi urusorongo, kubicisha inzara no kubagabiza inyamaswa z’inkazi n’isazi ya Tsé tsé byabaga mu mashyamba ya Bugesera.
Byongeye kandi ngo Jenoside yagiye ikorerwa igerageza muri ako karere, cyakora ababashije guhungira mu nsengero bakarokoka, dore ko kwicira mu kiriziya byari bikiri kirazira.
Muri Mata 1994 Jenoside yahise itangira kuko abicanyi bari barabitojwe, ari na yo yatumye muri Ntarama honyine hagwa abatutsi benshi, haba mu rufunzo rukikije Ntarama, mu migezi y’Akanyaru n’Akagera, ndetse no ku rusengero rwa sentrali ya Ntarama ari na rwo rwahinduwemo urwibutso rwa Jenoside.
Abo bakozi ba komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta bamaze kunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi bitanu ziruhukiye muri urwo rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama bageneye urwo rwibutso cheque ihwanye n’amafaranga 300.000 frw, maze bajya kureba urufunzo rukikije umugezi w’Akanyaru mu murenge wa Ntarama. Amateka agaragaza ko muri Mata kugeza mu mpera za Gicurasi 1994, urwo rufunzo rwiciwemo abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside, ariko na none ngo hari ababashije kwihishamo barurokorerwamo n’ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Basura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ngo bigire ku mateka maze bazubake ejo heza hazaza.
Â
Â