Subscribe by rss
    Friday 15 January, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Tue, May 15th, 2012
    Ibikorwa / Latestnews | By gahiji

    Ngoma: kujya muri EAC hari abanyarwanda benshi byafashije mu bucuruzi ndetse no mu gufunguka muri busness

    rwanda NgomaNyuma y’imyaka itanu u Rwanda rwinjiye mu muryango w’ubumwe bw’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Africa (EAC) bamwe mu bacuruzi bo mu karere ka Ngoma bavuga ko nubwo ibintu bitarajya mu buryo neza hari byinshi bamaze kungukira muri uyu muryango.

    Ibi abacuruzi babitangaje mu ntangiriro z’uku kwezi kwa  Gatanu, 2012 ubwo bavuganaga n’itangazamakuru  kubyerekeye uyu muryango wa EAC.

    Nubwo hari ubushakashatsi bwagaragaje ko igice kinini cy’abanyarwanda batarasobanukirwa n’ibyuyu muryango urwanda rwinjiyemo, mu rwego rw’ubucuruzi ho ngo ntagusobanura kundi kuko ngo bo babyiboneye mu mikorere yabo aho bajya kurangura ibicuruzwa muri bimwe mubihugu bigize uyu muryango.

    Umucuruzi umwe ukorera mu mujyi wa Kibungo ariko ukunda kurangurira ibicuruzwa bye mu gihugu cya Uganda avuga ko we icyo kujya muri uyu muryango byamufashije ari uko kugeza ubu iyo agiye kurangura muri Uganda aba yumva yifitemo icyizere kuko aba atumva agiye mu kindi gihugu ahubwo aba yumva aba ameze nkugiye n’ubundi iwabo.

    Ikindi uyu mucuruzi avuga ngo ni uburyo hari imikorere yagiye ihinduka kuri za gasutamo ndetse n’uburyo ubu byoroshye kujya muri ibi bihugu by’uyu muryango uvuye mu Rwanda.

    Mukubisobanura yagize ati ”Hari igihe byagoranaga gushaka  ama laissez-passer,ariko ubu bigenda byoroha kandi n’abaturage baho batubona nkaho turi bamwe. Ikindi ni imisoro nubwo hakirimo ibibazo  twizera ko nibimara gutungana tuzunguka byinshi.”

    Uretse abakora ubucuruzi busanzwe ngo hari n’abungukiramo ubwenge iyo bahuye n’abandi bacuruzi bo muri ibi bihugu bya EAC .

    Murebwayire Christine ukuriye uruganda rucirirritse rwenga divayi iva mu bitoki ruri muri Ngoma nawe mu nama yari yahuje ministiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba n’abafite ingand muntangiriro z’uku kwa Gatanu 2012,uyu mutegarugori yavuze ko kuba u Rwanda rwaragiye muri EAC byatumye abaturage b’ibi bihugu biyumva ko ari bamwe. Urugero atanga ngo ni ukuntu yahuye n’umuganda  w’umudamu wakataje nawe mu bucuruzi bw’inzoga maze akamuganiriza ku buryo bakongera business kurushaho.

    Murebwayire yabivuze muri aya magambo” Hari byinshi twunguka ariko no kujya muri EAC byagize akamaro kanini kuko duhura tukungurana ibitekerezo n’abaturage baho,nkubu hari n’abandi bo muri Tanzania twari dufitanye amasezerano yo kuza kureba ibyo dukora ngo baduhugure kuko bo bageze kure.”

    U Rwanda rwinjiye muri EAC tariki ya 01/07/2007 rusangamo ibihugu nka Kenya, Uganda, Tanzania, nyuma haza kuza n’ Uburundi .Mubyo uyu muryango ugamije harimo gushyiraho gasutamo imwe muri ibi bihugu kuburyo imisoro yakurwaho kuri za Gasutamo z’ibi bihugu ku bicuruzwa.


     

    Related News
    Tweet

    Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts

    Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda

    Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda

    Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Bypasses Uganda for its own Standard Gauge Railway Line

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED