Gatagara ya Nyanza bibutse ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi
Tariki 12/05/2012 abacitse ku icumu rya Jenoside i Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bibutse ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Uwo muhango wabimburiwe n’igitambo cya misa yayobowe na Padiri Rwirangira Celestin asabira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Nyuma y’icyo gitambo cya misa abafashe amagambo bose bagarutse ku bubi jenoside yagize mu muryango nyarwanda naho u Rwanda rugeze nyuma yayo rwiyubaka mu nzego zose zinyuranye.
Uwimana Lucie watanze ubuhamya bw’uko jenoside yagenze muri ako gace asobanura ko ivangura n’amacakubiri byahereye mu bigo by’amashuli nyuma iyo nyigisho mbi igakomereza mu baturage bose.
Depite Kalima Evode wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango ashingiye ku mateka y’u Rwanda yavuze ko kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo ari inshingano ya buri wese asaba abakuze gutoza abana babakomokaho kufatanyiriza hamwe kuyirwanya kimwe n’undi wese washaka gusubiza u Rwanda mu mateka mabi.
Abari muri uyu muhango banashyize indabo ku rwibusto rwa jenoside rwa Gatagara ndetse banaboneraho no gutanga urugero rwiza bakusanya ibihumbi 296.180 by’amafaranga y’u Rwanda hiyongereyeho n’amadolari 3 y’amanyamerika.
Nk’uko byahise bitangarizwaho ayo mafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo gusukura urwibutso rwa jenoside rwa Gatagara mu rwego rwo kurushaho kurufata neza.