Nyamasheke: Akarere kibutse abakozi ba leta bakoreraga amakomini yahurijwe muri Nyamasheke
Ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12/04/2012, akarere ka Nyamasheke kibutse abakozi ba leta bagera kuri 152 bazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 bakoreraga mu ma komini yahurijwe hamwe ubu akaba yarakoze akarere ka Nyamasheke.
Iki gitekerezo cyo kwibuka abahoze bakorera amakomini yahindutse akarere ka Nyamasheke ariyo Kirambo, Gatare, Rwamatamu, Kagano, Karengera, Gisuma na Gafunzo cyatekerejwe n’abakozi bakorera aka karere binyuze mu nama z’abakozi bakorana buri wa mbere w’icyumweru nk’uko umuyobozi w’akarere Habyarimana Jean Baptiste yabivuze.
Umuyobozi w’akarere yasabye umuntu wese waba afite amakuru ku bandi bakozi baba batarabashije kumenyekana ko yayatanga bityo nabo bakajya bibukwa kimwe n’abandi. Yahumurije kandi imiryango yasigaye y’aba bibutswe ababwira ko hari ikizere cyo kubaho.
Uwafashe ijambo mu izina ry’imiryango yabuze ababo akaba yari n’umwarimu kuva mu mwaka wa 1973 kugeza mu w’1994 Casmir yavuze abenshi muri aba bakozi bari abarezi, ibi bikaba bigaragaza uburyo bari barahejwe mu mirimo igaragara nk’aho ikomeye. Yashimiye leta kuba yarabahaye umwanya wo kwibuka ndetse bakaba banabona ko hari ubafashe mu mugongo.
Yasabye abakozi b’akarere kwibuka bagenzi babo ariko banakurikiza ubutwari bwabarangaga mu kazi kabo ka buri munsi.
Ubu butumwa kandi bwagarutsweho na honorable depite Mwiza Espérance, uyoboye komisiyo y’imibereho myiza mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite ari nayo ifite kwibuka mu nshingano, wavuze ko uyu munsi ari uwo kwigira ku butwari bw’abatabarutse bagiraga ku kazi kabo ndetse n’uwo kwanga ubugwari n’ubugome bw’ababavukije ubuzima.
Yasabye abari aho kutazibagirwa politiki mbi yagejeje u Rwanda kuri jenoside kuko nta kiza byagejeje kubayikoze.
Abakozi b’akarere bakusanyije amafaranga yavuyemo inka ebyiri zizahabwa abacitse ku icumu bo mu miryango y’abahoze bakorera leta mu makomini yahurijwe muri nyamasheke ku itariki ya 01/05/2012.