Rulindo – imibiri itandatu y’abishwe muri jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri y’abantu batandatu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bashyinguwe mu cyubahiro, mu rwibutso rwa Mvuzo, akarere ka Rulindo, tariki12/05/2012.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Amajyaruguru Kabagamba Déogratias, yavuze ko aba batandatu atari bo banyuma bari batarashyingurwa mu cyubahiro, asaba abaturage ba Rulindo kurushaho gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri ngo basubizwe icyubahiro bambuwe.
Kabagamba, yanibukije ko bamwe mu bagize uruhare mu kwica abantu muri jenoside, ko bakwiye kwirega bakemera icyaha bagasaba imbabazi, hagamijwe kugera ku bwiyunge, kuko icyaha cya jenoside kidasaza, ahubwo igihe kigera bagacirwa imanza.
Yavuze kandi ko, isi yose yamaze kumva icyerecyezo cy’u Rwanda cyo guca umuco wo kudahana, none akaba yaratangiye kohereza abanyabyaha babyihishemo kugirango bisobanure ku byaha bya jenoside bakurikiranyweho.
Col.Habyarimana wahagarariye ingabo muri iki gikorwa, yibukije uruhare rw’ingabo z’igihugu mu guhagarika jenoside, anibutsa ko izi ngabo zinakomeje urugamba rwo guhagarika ubwicanyi aho ariho hose ku isi.