Gisagara: Abafashamyumvire mu bumwe n’ubwiyunge bafashije abaturage kwiyunga
Abafashamyumvire mu bumwe n’ubwiyunge bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka gisagara baravuga ko bafashije abaturage kugera ku bumwe n’ubwiyunge bashingiye ku bahuza imiryango imwe n’imwe iba itabanye neza kandi abaturage bakanafatanya mu bikorwa binyuranye nko kubakirana.
Ibyo babivuze ubwo bari mu nama nyunguranabitekerezo n’abayobozi b’umuryango uharanira amahoro kuri uyu wa gatanu tariki ya 11/05 ku Gisagara, bungurana ibitekerezo kunzitizi z’ubwiyunge ziboneka mumirenge ndetse hagafatwa n’ingamba nshya kugira ngo ubwiyunge bugerweho koko.
Abafashamyumvire bahagarariye imirenge baturukamo, ubwo bahabwaga umwanya bagiye bagaragaza ko hari ibikorwa bamaze kugeraho. Banagiye kandi banavuga ko hari icyo byahinduye ku buzima rw’abagenerwabikorwa mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge n’iterambere mu mirenge baturukamo.
Nkabafashamyumvire bari bahagarariye imirenge ya save, kigembe, muganza na mukindo, bavuze ko hatanzwe ibiganiro bitandukanye, ndetse bikagendana no gufatanya n’abaturage gufasha bagenzi babo batishoboye.
Abaturage nabo bemeza ko aba bafashamyumvire babagiriye akamaro kanini cyane kuko hari abari babanye nabi ubu babanye neza binyuze mu biganiro bahawe ndetse bakanafasha ababo batishoboye.
MUKUNZI Innocent ni umuturage mu murenge wa Muganza yagize ati “Aba bantu baradufasha cyane kuko twagiye tugira imiryango ibanye nabi mu murenge wacu ariko nyuma yo kwigishwa bakiyunga ubu babanye neza nta ngoraneâ€
Ngo nubwo hari ibyagezweho ariko, aba bafashamyumvire mu bumwe n’ ubwiyunge bavuga ko bagiye bahura n’ ingorane zitandukanye. Muri zo bakaba bavuga ahanini nko kubura ibikoresho, kuba nta mahugurwa babona, ubwitabire bw’abaturage bukiri hasi no kubura aho bakorera. Nyamara ngo n’ubwo hakiri izi mbogamizi bamwe mu bo twaganiriye bemeza  ko ubwiyunge iwabo buhari n’ubwo n’imbogamizi zitabura.
MUKAMUNANA Anastasie wo mu murenge wa Mukindo avuga ko iwabo ubu ntakibazo cy’abantu bakimbiranye kiharangwa, ko mu mbogamizi bagira babasha no gufasha abaturage babo kumvikana no gushirahamwe.
Mu gushaka kumenya niba ibivugwa n’abafashamyumvire mu bumwe n’ ubwiyunge ko byagezweho biba byaragezweho koko, umuyobozi ushinzwe umuryango uharanira amahoro(International alert) mu Rwanda no mu Burundi, BAZIGAGA Gloriose, avuga ko biba ari ukuri kuko bagira umwanya wo kujya gusura abaturage bakareba aho ibyo bikorwa byakorewe.
Umuryango uharanira amahoro mu Rwanda uzwi kwizina rya International Alert, umaze imyaka 16. Ukorera mu turere dutatu ari two Gisagara, Gasabo na Ngororero. Biteganijwe ko ibi biganiro ku ntambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge bizamara iminsi ibiri.