Abayobozi batarara mu duce bayobora bagiye guhagurukirwa
Umuyobozi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru aravuga ko agiye guhagurukira abayobozi batarara aho bashinzwe kuyobora, kuko bidashoboka ko umuyobozi ateza imbere ahantu nawe ubwe atifuza gutura.
Ibi C/Supt. Gumira Gilbert yabivuze tariki 15/05/2012, avuga ko afite amakuru yose ku bayobozi batari bake, bava aho bayobora buri munsi bitarenze saa kumi, maze bakigira muri gahunda z’irimo n’amasomo.
Ati: “Hari abajya kwiga nijoro, kandi amasomo ntabwo arangira mbere ya saa 22h00, bivuze ko badashobora kugaruka kurara aho bakorera ahubwo birarira mu mijyi baba bagiye moâ€.
Yavuze ko mu minsi ya vuba ateganya gukora umukwabo mu bice byose bigize intara y’Amajyaruguru, maze agafata abayobozi batarara mu duce bashinzwe kuyobora.
Ati: “ Cyane kuwa mbere mu gitondo! Ubuyobozi bw’intara nibwumva nafashe abayobozi b’imirenge 80 muri 89 bo mu Majyaruguru ntimuzatungurweâ€.
Ibi kandi bishyigikiwe n’ umuyobozi w’ intara y’ Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, asaba abayobozi gukunda aho bakorera n’ubwo haba hadateye imbere bakamenya ko ari inshingano zabo kuhagira heza.
Ati: “hari abavuga ngo ni mu cyaro; nibyo koko kandi ni wowe ushinzwe gukura ako gace mu bwigunge. Nanjye ubwanjye iyo ngiye kuva aho nkorera nsaba uruhushyaâ€.
Uyu muyobozi avuga ko abayobozi bakorera mu mirenge y’icyaro batuza imiryango yabo mu mijyi ibari hafi, nka Kigali, Musanze na Gicumbi, maze bagakora bataha kandi ibi ngo ntabwo byemewe.