Subscribe by rss
    Sunday 08 December, 2019
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Thu, May 17th, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Abacukura amabuye y’agaciro barasabwa guca akajagari kagaragara muri uwo murimo

    Rwanda | Minisitiri w’umutungo kamereMinisitiri w’umutungo kamere arasaba abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro guca akajagari kagaragara muri ako kazi kugira ngo bibinjirize amafanga ariko bikozwe mu buryo butunganye.

    Stanislas Kamanzi ubwo yagiranaga inama n’abacukura amabuye y’agaciro bo mu ntara y’amajyaruguru, tariki ya 14/05/2012 yabasabye ko nibadahindura uburyo bari gukora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro muri iki gihe bashobora guhagarikwa bakazana abandi bakora neza.

    Akomeza avuga ko atifuza kubahagarika. Ariko nabo bakwiye guhindura imikorere yabo nk’uko abisobanura.

    Muri iyo nama basabye abacukura amabuye y’agaciro kujya berekana aho amabuye yose bacukura aturuka nk’uko amategeko agenga uwo murimo abiteganya. Hari igihe usanga abacuruka amabuye y’agaciro bagura andi mabuye aturutse ahandi. Ibyo ngo ntibyemewe.

    Abazafatwa bakiriye amabuye aturutse ahandi bazahagarikwa, bafungwe kandi bajyanwe no mu nkiko nk’uko Minisitiri Kamanzi ndetse n’ikigo k’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro babisobanuye.

    Abacukuzi b’amabuye y’agaciro basabwe ko bagomba kurengera ibidukikije. Hari bamwe bacukura amabuye y’agaciro mu kavuyo bagasiga ibinogo hirya no hino ku gasozi, bagatema amashyamba ntibongere gutera andi, cyangwa ugasanga barangiza imigezi bayiroha mo ibisigazwa biva aho batunganyiriza amabuye y’agaciro nk’uko byagaragajwe muri iyo nama.

    Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cyasabye abo bacukuzi b’amabuye y’agaciro ko mu rwego rwo kurengera ibidukikije bagomba kuba bafite ubusitani bw’ibiti bito bigomba kuzaterwa aho bazaba bararangije gucukura amabuye y’agaciro.

    Muri iyo nama kandi hagaragajwe ko abacukuzi b’amabuye y’agaciro ndetse n’abayobozi mu turere bakunze kwitana ba mwana aho usanga abacukuzi b’amabuye y’agaciro basa nk’aho batabarwa nk’abantu bazwi n’abayobozi b’uturere bakorera mo.

    Minisitiri w’umutungo kamere yasabye abo bacukuzi b’amabuye y’agaciro kujya mu ihuriro y’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF ) mu turere kugira ngo bafashe leta kubafasha. Yakomeje ababwira ko bagomba kugenzurana kugira barebe ababa bakora nabi kugira ngo batabicira izina bikababarwa ho bose.

    Minisitiri Kamanzi kandi yabasabye ko bakwishyira hamwe kugira ngo babe bakora ikompanyi ikomeye ikora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro ku buryo buboneye. Bagomba kandi gushaka inzobere zize ibijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo zijye zibahugura nk’uko yakomeje abivuga.

    Abakora umurimo wo gucukura amabuye y’agaciro basabwe guha abakozi babo, bajya mu birombe gucukura, ibikoresho bikwiye kugira ngo batazajya bahura n’impanuka zikabahitana kubera kutikingira.

    Minisitiri w’umutungo kamere kandi yabasabye gushyira abakozi babo bose mu bwishingizi ndetse no mu bwisungane mu kwivuza kugira ngo abo bakozi bajye bajya kwivuza ndetse no kwipimisha mugihe bibaye ngombwa.

    Ibyo babasaba byose nibabikorwa bazaba bari mu murongo mwiza na leta yiteguye kubafasha nk’uko bisanzwe bigenda.


    news of rwanda, rwanda news ,rwanda news updates ,rwanda latest,rwanda latest news ,news in rwanda ,rwanda politics ,politics rwanda ,news rwanda,Breaking World Rwanda News

     

     

    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Why Ugandan President Museveni is Insulting Rwanda’s War Dead
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Uganda: What is Behind SoftPower Anti-Rwanda Propaganda?

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED