Rwanda | Nyamasheke: Ibyiciro by’ubudehe ntibishingirwaho mu gutanga imfashanyo gusa
Kuri uyu wa mbere tariki ya 14/05/2012, abanyamabanga nshingwabikorwa n’abashinzwe imibereho myiza ku mirenge igize akarere ka nyamasheke bahawe amahugurwa y’umunsi umwe agamije kubaha ubumenyi bazifashisha mu kunoza amakuru ku byiciro by’ubudehe abaturage babarizwamo.
Gasasira Jacques, ushinzwe ibarurishamibare mu karere ka Nyamasheke yasabye abazakora iki gikorwa kuzirinda amarangamutima kugira ngo amakuru azatangwa azabe afite agaciro nyako. Yavuze ko aya makuru atazagarukira muri gahunda zigamije gufasha abatishoboye gusa, ahubwo azakoreshwa no mu igenambigambi mu bikorwa bitandukanye.
Gasasira yagize ati: “Abantu bakwiriye kumva ko ibi byiciro bidakoreshwa mu gutanga ubufasha gusa. Hakenewe imibare y’abanyarwanda si imibare y’abakene.â€
Aya makuru y’ubudehe ngo azaherwaho mu gukora igenamigambi ndetse n’ubushakashatsi bugamije gukomeza guteza imbere igihugu nk’uko Niyibeshaho Ananie, umukozi ushinzwe iterambere ry’abaturage yabivuze.
Yasabye ko mu gihe iri kosora rizaba riri kuba komite ishinzwe kubikurikirana kuri buri rwego izajya iterana buri munsi maze kugira ngo irebe uko igikorwa kiri kugenda, ndetse hanafatwe ingamba z’uko byakomeza kugenda neza.
Abazakora igikorwa cyo gukosora amakuru ajyanye n’ibyiciro by’ubudehe abaturage babarizwamo basabwe kuzabikora bikuyemo ibindi byose byazabishingiraho zaba inkunga cyangwa ubufasha ubwo aribwo bwose buri wese agashyirwa mu kiciro arimo nk’uko byasabwe n’umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Gatete Catherine.
Aba bakozi kandi basabwe kuzarangwa n’ubushishozi kuko abaturage bamwe bazahisha amakuru ngo bashyirwe mu byiciro by’abakene bagamije imfashanyo, ndetse bakanasobanurira abaturage akamaro k’ariya makuru ko atari imfashanyo gusa.