Imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 iragenda iboneka mu karere ka Nyabihu
Nk’uko tubikesha Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyabihu,imibiri igera ku 3000 niyo yari itaraboneka mu karere ka Nyabihu. Icyakora kugeza ubu ngubu nk’uko yakomeje abidutangariza,haragenda haboneka imibiri mu duce tumwe na tumwe tugize akarere ka Nyabihu ku buryo imibiri igera kuri 5 yabonetse mu mirenge 3 igize ako karere.
Imibiri 2 mu mibiri 5 yabonetse ikaba yarabonetse mu murenge wa Mukamira,indi mibiri 2 iboneka mu murenge wa Muringa,naho umubiri umwe uboneka mu murenge wa Jenda.
Icyakora Juru Anastase avuga ko hari indi mibiri igera kuri 52 bateganya gukura aho yabonetse mu matongo ndetse nabamwe mubo mumiryango yabo bakaba barabibemereye. Nyuma yo gukura iyo mibiri aho yabonetse bateganya gukora inama kuwa 25/05/2012 igamije kureba uko iyi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 yashyingurwa mu cyubahiro. Yongeyeho ko ariko bateganya ko iyi mibiri yashyingurwa mu cyubahiro kuwa 17/06/2012.
Uretse iyi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu w’1994 kugeza ubu yabonetse, Juru Anastase avuga ko hari n’indi mibiri 7 y’abazize Jenoside ishobora kuboneka mu murenge wa Mukamira, ariko bakaba bakiri kuvugana nabo mumiryango yabo kuko hari abavuga ko bashaka kuzahubaka “monument†ariko akaba avuga ko ibyo bitapfa gukorwa gusa, bisaba ko byakorwa bahawe uburenganzira na C N L  kuko batapfa kubaka gusa.
Juru Anastase avuga ko bagishishikariza abaturage kumenyekanisha aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igiye iri kugirango ibe yashyingurwa mu cyubahiro kuko gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubasubiza agaciro bambuwe.