Nyagatare: Abafatanyabikorwa b’akarere bagiye gukora imurikabikorwa ry’ibyo bakora
Abafatanyabikorwa bikorwa b’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere barimo gutegura imurikabikorwa rizabafasha kwereka abaturage serivisi batanga ndetse rigaha n’abaturage urubuga rwo kumenya zimwe muri serivisi batari basanzwe bazi ko zitangwa ndetse bakanamenyaraho aho bazibariza igihe bazikeneye.
Iri murikagurikabikorwa rizitabirwa n’ibigo bitandukanye byaba iby’abikorera n’ibya Leta bigera ku ijana, rikazaba ku matariki ya 23 na 24 Gicurasi. Hakizamungu Thomas, Umunyamabanga uhoraho wa JAF y’Akarere ka Nyagatare yadutangarije ko rizatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni esheshatu. Ayo mafaranga akazaturuka mu bigo bizitabira iri murikabikorwa aho buri kigo gisabwa gutanga amafaranga nibura ibihumbi ijana kugira ngo cyemererwe umwanya muri iryo murikabikorwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Sabiti Fred Atuhe, avuga ko iri murikabikorwa rizaba ari umwanya mwiza wo kwiyamamaza ku bigo byereka abaturage icyo bibamariye ndetse na serivisi bitanga. Mayor Sabiti ati “Bizatuma abaturage bamenya udushya dukorerwa muri aka karere kandi bizaba n’umwanya wo gucuruza ku bigo bisanzwe bikora ubucuruzi ku buryo uretse n’izo serivisi bashobora kuhavana n’amafaranga.†Akomeza avuga ko kubakora ibijyanye na serivisi ari igihe cyiza cyo kureshya abafatanyabikorwa ku buryo nyuma y’iri murikabikorwa umubare w’abakiliya babo ushobora kuziyongera.
Iri murikabikorwa rije rikurikira imurikagurisha ry’abikorera ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba ryabereye mu Karere ka Nyagatare mu mezi nk’aya umwaka ushize rigakurura abantu baturutse imbande n’impande mu Rwanda ndetse rikanitabirwa n’abikorera bo mu bihugu byo muryango w’ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba. Kuba iri murikagurisha ryaragereranyijwe n’imurikagurisha risanzwe riba ku rwego ry’igihugu ngo bikaba bitanga icyizere ko n’imurikabikorwa barimo gutegura rizitabirwa cyane kandi rigashimisha abazarizamo dore ko ngo abaturage b’Akarere ka Nyagatare n’abikorera bagakoreramo bari barifuje ko hajya hategurwa imurikagurisha buri mezi ane.