Abakunzi ba siporo baramagana bagenzi babo bakoze jenoside
Abakunzi ba siporo bo mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba bamaganye bagenzi babo batinyutse gukora jenoside mu 1994 maze igahitana abatari bacye barimo n’abakinaga imikino itandukanye. Ibyo byabaye ku tariki ya 13 Gicurasi mu muhango zo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abakinnyi b’imikino itandukanye.
Uyu muhango watangijwe n’urugendo rw’amaguru rw’abakora siporo n’abakunzi bayo bo muri uyu murenge bava mu mujyi wa Gisenyi berekeza ku rwibutso rwa Jenoside hitwa kuri “Commune Rouge†banashyira indabo ahashyinguwe imibiri y’abatutsi ihashyinguwe.
Abakoraga siporo bazize Jenoside bibukwaga harimo Rudasingwa Jean Marie Vianney wari uzwi ku izina rya Semukanya, Semutaga Faustin na bose Nyombayire bari abakinnyi ba Etincelles FC, n’abo mu muryango wa Rudasingwa Longin wari umutoza w’iyo kipe.
Umwe mu barokokeye mu mujyi wa Gisenyi yagarutse ku bwicanyi bwakozwe n’abari abakoraga siporo nka Munyagishari Bernard ufungiye mu rukiko rwashyiriweho u Rwanda I Arusha ndetse na Karikumutima Damas bose babaye aba mbere mu guhiga umututsi.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan yavuze ko umukunzi wa siporo unayikora muzima ari urangwa no kubaka, gusabana no kugira umutima mwiza. Naho uwishoye mu bwicanyi, uwo nta musportif umurimo
Depite Agnes Mukazibera umwe mu bashyitsi bakuru bari muri uwo muhango yatangaje ko bishimishije kubona urubyiruko rwitabiriye uwo muhango ari rwinshi kuko byerekana ko rumaze gusobanukirwa uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Yagize ati “n’ubundi urubyiruko ruyobowe nabi rukora ibintu bibi rwayoborwa neza rugakora byizaâ€.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi Dukuze Christian, we yavuze ko iki gikorwa bagiteguye mu rwego rwo kuzirikana abazize Jenoside, bibukwa, no gukomeza kurinda amateka kugira ngo atazimira. Dukuze yaboneyeho gutangiza ku mugaragaro  ihuriro ry’abakora siporo mu murenge wa Gisenyi bityo bakabera abandi icyitegererezo.
Kwibuka ku nshuro ya 18 abakoraga siporo mu murenge wa Gisenyi bikazakomeza bafasha abacitse ku icumu banasukura inzibutso za Jenoside. Muri uwo muhango hanatanzwe inkunga y’amafaranga ibihumbi Magana atatu azifashishwa mu kubaka no gusukura urwibutso. Uwo munsi ukaba warasojwe n’imikino ya karate, acrobatie n’iyindi yabereye kuri sitade Umuganda.