Bugesera: Abakora mu nzego z’ubuzima bibutse abazize Jenoside yakorewe abatutsi
Abakora mu nzego z’ubuzima mu karere ka Bugesera bakoze imihango yo kwibuka abahoze bakora muri izo nzego bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Uwo muhango wo kwibuka abahoze bakora mu nzego z’ubuzima wabimburiwe n’urugendo rw’abakozi b’ibitaro, ibigo nderabuzima n’izindi serivisi, rwaturutse ku bitaro bya Nyamata rwerekeza ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyamata, ahashyizwe indabo ku mva ibitse imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Nyirarudodo Valeria umwe mu barokokeye mu karere ka Bugesera ukora mu kigo nderabuzima cya Ntarama, Jenoside yarabaye akora mu kigo nderabuzima, yavuze ko bigoye kumva ubugome Jenoside yakoranwe aho abicanyi batatinyaga kwambura ubuzima abaganga basegasiraga amagara ya buri wese nta we barobanuye, no mu bihe bikomeye, akaba asanga hakwiye gufatwa ingamba Jenoside ntizasubire ukundi.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, ibiganiro byakomereje mu kigo nderabuzima cya Nyamata, ahatangiwe ubuhamya ku byabaye, mbere no mu gihe cya Jenoside.
Ibitaro bya Nyamata hamwe n’izindi serivisi zikora ibijyanye n’ubuzima muri ako karere, zateguye iyi gahunda yo kwibuka kugira ngo bazirikane Jenoside yakorewe abo bari basangiye umwuga wo kwita ku buzima bw’abantu, bishwe urw’agashinyaguro, ariko na none ngo ni n’uburyo bwo kwihanganisha imiryango yabuze abayo. Dr Rutagengwa Alfred, umuyobozi w’ibitaro bya Nyamata yasabye abakoze Jenoside kwihana no gusabira imbabazi icyo cyaha ndengakamere maze buri wese agaharanira ko Jenoside itazasubira.
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’ubuzima mu Rwanda Dr. Anita Asiimwe yashimiye abateguye uwo muhango wo kwibuka, agaya abigize uruhare muri Jenoside maze asaba buri wese kwigira ku mateka kugira ngo babashe kubaka imbere heza.
Â