Igice kinini cy’umujyi wa Musanze gishobora kuba cyubatse hejuru y’amazi
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru aratangaza ko munsi y’ubutaka bw’igice kinini cy’ahubatse umujyi wa Musanze hashobora kuba hari mo amazi menshi kuburyo mu kwagura uwo mujyi bizasaba inzobore zo gupima ahagomba kubakwa amazu ashobora kwangiza ayo mazi.
Tariki ya 14/05/2012 ubwo habaga inama i Musanze, ku gucunga neza umutungo kamere w’amazi, ihuje minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi ndetse n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’amajyaruguru hagaragajwe ko mu ntara y’amajyaruguru hari amazi menshi agomba gufatwa neza kuko afitiye abanyarwanda benshi akamaro.
Guveineri Bosenibamwe Aimé yavuze ko nko mu mujyi wa Musanze hagaragara amasoko y’amazi. Muri ayo masoko harimo isoko ivubura amazi akora akagezi ka Kigombe kari rwagati mujyi.
Mu rwego rwo kwagura umujyi wa Musanze, birasaba inzobere kugira ngo zijye zipima ahagomba kubakwa amazu akomeye kugira ngo abubaka batubaka hejuru y’amazi nk’uko Guverineri Bosenibamwe abyemeza.

Hafi y’ahavubuka aya mazi hari umugezi witwa Mpenge
Minisitiri Stanislas Kamanzi nawe avuga ko intara y’amajyaruguru cyane cyane igice cyegereye ibirunga kigaragara mo amazi menshyi.
Birakwiye ko abategura uburyo bwo kwagura imigi cyangwa se guhanga indi bakwegera inzobere zikabanza zigapima niba nta mazi ari munsi y’ubutaka bagiye kubaka ho amazu.
Ntabwo wakubaka hejuru y’amazi kuko ayo mazi ari mu butaka ashobora kwangirika kandi agirira akamaro gakomeye abanyarwanda nk’uko Minisitiri Kamanzi abivuga. Ikindi ni uko n’amazu yaba yubatse aho hantu ashobora kuba adakomeye kuburyo yamara igihe kirekire.
Bamwe mu batuye umujyi wa Musanze ahegereye igishanga kivubukamo isoko ikora akagezi ka Kigombe bavuga ko amazu aturiye icyo gishanga ashobora kuba yubatse hejuru y’amazi. Ntabwo wacukura metero imwe y’ubujyakuzimu utarabona amazi nk’uko abo baturage babyemeza.
Abo baturage kandi bemeza ko muri ako gace ahantu hatandukanye hakunze kugaragara amasoko y’amazi.
Gucunga neza umutungo kamere w’amazi
Minisitiri Kamanzi avuga ko umutungo kamere w’amazi ugaragara mu ntara y’amajyaruguru ukwiye gucungwa neza kugira ngo utaba imbogamizi. Inzego zose zigomba kubigira mo uruhare nk’uko abisobanura.
Minisitiri Kamanzi yagaragaje ko umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa ahenshi mu Rwanda uturuka ku ngomero zubatse ku migezi cyangwa ku biyaga byo mu ntara y’amayaruguru. Niyo mpamvu ayo mazi agomba gufatwa neza nk’uko yakomeje abisaba.
Yongeye ho ko umutungo kamere w’amazi mu Rwanda ukwiye kwitabwaho kuko nta mazi yinjira mu Rwanda ahubwo n’arurimo ajya hanze yarwo uretse akagezi kamwe kari mu ntara y’uburasirazuba kinjiza amazi make mu Rwanda kayakuye hanze yarwo.