Abaturage bo mu Ntara y’I Burengerazuba bashimwe ariko banasabwa kurushaho kwitabira umurimo badategereje ak’I muhana
Nyuma yo kwifatanya n’abaturage b’umurenge wa Jomba mu kagari ka Gasura n’aka Nyamitanzi ho mu Karere ka Nyabihu ndetse na bamwe mu baturage b’umurenge wa Kabaya wo muri Ngororero, kuri uyu wa 16/05/2012,Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi mu ijambo yagejeje ku baturage,yabashimiye uburyo basanzwe bitabira umurimo byanagaragariye ku buryo bari bitabiriye igikorwa cy’umuganda wo gusubiranya ibikorwaremezo byangijwe ari benshi. Yongeyeho ko ubusanzwe abaturage b’Intara y’I Burengerazuba basanzwe bitabira umurimo bityo bikaba ari ibintu bishimishije cyane.Minisitiri w’intebe kandi yabashishikarije kurushaho gukunda umurimo kuko ari igicumbi cy’iterambere.
Yakomeje avuga ko ibihugu bigenda bitera imbere nk’Ubushinwa n’ibindi,bibigeraho bitewe n’uko abaturage babyo bakora cyane. Yaboneyeho kugira inama abaturage b’Intara y’I Burengerazuba zo gukora amasaha ateganijwe y’umunsi,bakagira akaruhuko gato nyuma ya saa sita ariko bakanakomeza akazi ku buryo akazi karangira ku masaha yagenwe saa kumi n’imwe za nimugoroba. Yongeyeho ko bagomba gukora umurimo wabo n’umuhate mwinshi batagombye gutegereza ak’I muhana.
Yashishikarije abaturage kudapfusha ubusa amasaha y’akazi bari mu kabari,anashishikariza abayobozi bo mu duce dutandukanye twa Nyabihu na Ngororero kurwanya no guca burundu ingeso mbi yo kuba abantu bajya mu kabari mu masaha y’akazi kuko bidindiza iterambere.
Muri rusange abaturage bose bakaba barashishikarijwe kwitabira umurimo kuko uhesha agaciro nyirawo kandi banashishikarizwa kuwuha agaciro kuko uzamura agace batuyemo,ukazamura akarere kabo ndetse n’igihugu muri rusange. Minisitiri yongeyeho ko umuganda wakozwe wo gusibura imihanda nk’igikorwa remezo ari inyungu z’abaturage kuko ubafasha mu buhahirane ndetse no mu bindi byinshi ari nayo mpamvu yanabararikiye kuzitabira undi muganda uteganijwe kuwa 19/05/2012 ari benshi kugira ngo barusheho kwikemurira ibibazo.