Gatsibo bateguye inteko y’abaturage
taliki ya 17 Gicurasi, 2012, Akarere ka Gatsibo kateguye umunsi w’inteko
y’akarere aho inzego zose kuva mumudugudu kugera ku karere zitabiriye
inteko hagasuzumwa ibimaze kugerwaho mu karere no gutekereza
iby’ ishyirwa mu bikorwa mu kwihutisha iterambere ry’akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise atangaza ko ari
igikorwa gishya cyatangijwe n’akarere kuva mu mwaka 2011 yitabirwa
n’abayobozi b’imudugudu, abagize za njyanama, inzego z’umutekano
n’abafatanyabikorwa mu bikorwa by’iterambere, inzego z’uburezi, hamwe
n’ubuyobozi bw’imirenge n’akarere. umuyobozi w’akarere akaba avuga ko
guhura bibafasha kureba amahirwe ahari mu kurwanya ubucyene cyane ko
haboneka amahirwe atandukanye abaturage bagombye gukoresha bakihuta mu
iterambere.
Inteko yabaye 2011 yihaye kuzamura ubukungu bahuza ubutaka bitanga
umusaruro wikubye 2 umusaruro wabanje ndetse biyemeza kongera umusoro
kugera kuri miliyoni 400 hamwe no kongera igikorwa cyo gutera
amashyamba, amakoperative yageze ku 104 kandi afite ubuzima gatozi
ndetse agirwa n’inama zo gukora neza no mu bworozi.
akarere ka Gatsibo gafatwa nk’akarere gafite aborozi benshi kakaba karashoboye
kongera igikorwa cyo gutera inka intanga mukongera inka zitanga
umukamo kuko Gatsibo isanganywe inka zigera kubihumbi 50 by’inka
gakondo.
Inteko yatangajwe n’akarere ikaba idakorwa k’urwego rw’akarere gusa
kuko hari n’imirenge yashoboye kuyikoresha nk’umurenge wa Rwimbogo.